Mu myaka myinshi ishize, ifoto y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Mesach Semakula, ari kumwe n’ikirangirire mpuzamahanga mu muziki, Usher Raymond, yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bazikoresha bibaza uburyo aba bombi bahuye.
Hari bamwe bavuga ko iyi foto ari imwe mu mafoto atangaje cyane, mu gihe abandi bibaza uko umuhanzi wo muri Uganda wakoraga imiziki ya band icyo gihe, yashoboraga guhura n’icyamamare gikomeye mu njyana ya urban ku rwego rw’isi.
Mu kiganiro yagiranye na Cruz Exclusive, Mesach Semakula yavuze ko guhura kwe na Usher Raymond bitari impanuka.
Yagize ati: “Ntabwo byabaye ku bw’impanuka na gato. Nta n’ubwo twahuye gutyo gusa ‘oya’. Nureba neza, nari nambaye ikarita ku ijosi. Bivuse ko byari byateguwe.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bahuriye mu mujyi wa Atlanta, muri Georgia, aho yari yatumiwe mu birori Usher yari agiye kumurikiramo umubavu mushya (parfum) we.
Ati: “Twahuriye i Atlanta, Georgia, muri Leta Nzuze ubumwe za Amerika mu gikorwa yri agiye kumurikiramo umubavu mushya. Juliana (Kanyomozi) na we yari yatumiwe ariko ntiyabashije kujyayo. Mu masaha ya nimugoroba nibwo yamuritse uwo mubavu (parfum) we, kandi nari nicaye mu banyacyubahiro barimo ba Mayor aba-Senator n’abandi.”
Yakomeje avuga ko ndetse na Usher ubwe yamubonye ari mu bari aho.
Yongeyeho ko icyo gikorwa cyarimo umuhanzi w’icyamamare Joey Starkey, akaba anatunganya umuzika. Uyu muhanzi Joey ubusanze akaba afite ubumuga bwo kutabona.
Mesach Semakula yakomeje yashimangiye ko atajya ahantu batamutumiye, ahubwo ajyayo ari uko bamuhamagaye.
Ati: “Ntabwo njya mba ahantu ntakwiye kuba ndi. Buri gihe mba ndi aho ndi kubera ko bamamagaye mfite ubutumire.”










