Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bugiye kugura indege 12 z’intambara zo mu bwoko bwa F-35A, zifite ubushobozi bwo gutwara intwaro za nikleyeri nto, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kwirinda hakoreshejwe intwaro za kirimbuzi. Ni ubwa mbere u Bwongereza bugiye gushyira imbere ubu buryo kuva intambara y’ubutita yarangira.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje ko izi ndege zikorerwa na sosiyete yo muri Amerika, Lockheed Martin, zizongera ubushobozi bw’igisirikare kirwaanira mu kirere cy’Ubwongereza mu rwego rwo gukoresha intwaro za nikleyeri, binyuze mu mbaraga nshya igihugu kiri gushyira mu gucunga umutekano.
Minisitiri w’Intebe mushya, Keir Starmer, yagize ati: “Mu gihe isi irimo guhura n’ibibazo byinshi by’amahindagurikire n’urujijo, ntidushobora gukomeza gufata amahoro nk’aho ari ibintu bisanzwe.”
Ubusanzwe, ubushobozi bwa nikleyeri bw’Ubwongereza bwari bushingiye ku bwato bwa kirimbuzi bwa Trident, buba mu nyanja ibihe cyose. Ntibwagaragaraga ku butaka cyangwa mu kirere. Gukoresha indege za F-35A n’intaambwe ikomeye ku Bwogereza ugereranyije n’ubushobozi bwaribusanzwe.
Guverinoma ya Starmer iri gushyira imbaraga mu kongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare, harimo no kuvugurura ubwato butwara intwaro za kirimbuzi, ahanini bitewe n’ubushotoranyi bukomeje kugaragara buvuye mu Burusiya, ndetse no kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugabanya uruhare rwazo mu gucungira Uburayi umutekano.
Iri tangazo ryatangarijwe mu nama ya NATO yabereye i La Haye mu Buholandi, aho ibihugu by’i Burayi biri kuganira ku ngamba nshya zo kongera ingengo y’imari ishorwa mu kwirinda, aho buri gihugu gisabwa kujya cyemera gukoresha nibura 5% by’umusaruro mbumbe wacyo (GDP) ku bikorwa by’umutekano.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego za Leta y’u Bwongereza utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari zo zizatanga intwaro za nikleyeri zo mu bwoko bwa B61, zizifashishwa n’izo ndege nshya. Ibi bikaba bigamije kongera uruhare rw’Ubwongereza mu mutekano warwo n’u Burayi, binyuze muri gahunda ya NATO.
Ubwongereza buvuga ko izi ndege zizabufasha gutanga indege za “dual-capable”, zishobora gutwara intwaro zisanzwe n’iza nikleyeri, bityo bukagira uruhare rufatika mu bikorwa bya NATO mu gihe cy’intambara yaba ibaye.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yagize ati: “Ibi ni bikorwa bigaragara by’uko Ubwongereza bukomeje gutanga umusanzu ukomeye muri NATO.”
Indege imwe ya F-35A igura miliyoni 80 z’amapawundi (£), bingana na miliyoni 109 z’amadolari ya Amerika ($). Bivuze ko kugura indege 12 bizatwara hafi miliyari imwe y’amapawundi, nk’uko muyobozi w’u Bwongereza yabitangaje.

Ibi bisobanura ko intwaro za nikleyeri (nuclear weapons) z’Ubwongereza zibitswe kandi zikorera ku bwato bw’intambara bwitwa Trident. Ubu bwato bumanuka munsi y’amazi (sous-marin/submarine), bukaba butwara ibisasu bya nikleyeri bikomeye. Ni bwo buryo Ubwongereza bukoresha mu gutunga no gutwara izo ntwaro za kirimbuzi.
Mu gihe Ubwongereza bwakoraga igerageza ryo kureba niba izo ntwaro za nikleyeri zikora neza (test), barashe missile igomba kugenda intera ndende, ariko iyo missile yacitse intege, bivuze ko itageze aho yari yarashwe. Bigaragaza ko ubushobozi bwizo missile bufite inenge.
Ibi byaherukaga mu 1998 na 2016 aho Ubwongereza bwakuyeho gukoresha intwaro za nikleyeri zifashishwaga n’indege, z’ubwoko bwa WE-177. Icyo gihe, ubushobozi bwihariye bwo kurashosha intwaro za kirimbuzi hakoreshejwe indege bwari buhagaritswe, nk’uko byari bitangajwe n’inteko ishinga amategeko y’Ubwogereza.
Intwaro za nikleyeri z’ubwoko bwa tactical ziba zagenewe gukoreshwa ku rugamba ruto, kandi zitandukanye n’izindi zifite ubushobozi bwo kuraswa kure cyane, zishobora no kugera ku yindi migabane.
Kugura izi ndege bishobora gutuma Ubwongereza bubasha kugera ku rwego rumwe n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubufaransa, bisanzwe bifite ubushobozi bwo gutwara intwaro za nikleyeri mu mazi, ku butaka no mu kirere.
Mu 2008, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye intwaro za nikleyeri zabarizwaga ku butaka bw’Ubwongereza, icyo gihe byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko intambara y’ubutita yari igabanutse.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko kugura izi ndege bishobora gutuma haboneka imirimo igera ku 20,000 mu Bwongereza, bityo bigafasha no guteza imbere ubukungu n’urwego rw’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Guverinoma kandi yemeje ko izongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare n’umutekano ku buryo izagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bitarenze 2035, nk’uko byifuzwa na NATO. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kandi, yemeje ko “igomba gutangira kwitegura intambara ishobora kuba imbere mu gihugu” ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi ishize.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO