Indirimbo nshya “Tulo” ya Moroots, igaruka ku buzima bw’umubyeyi n’ngorane, ibikomere ndetse n’ibyinshimo byerekeye ku reread umwana. Iyi ndirimbo yubakiye ku njyana y’indirimbo ya kera “Tulo Tulo kwata omwana,” n’aho umubyeyi aba aririmbira umwana we.
Iyi ndirimbo igaragaza imbaraga n’ubwitange by’umubyeyi ndetse n’amasengesho aba asengera abana be—kubaho igihe kirekire, kugira imbaraga no gukomera mu buzima.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo cyane injyana n’ingoma z’umuco wa Uganda, bigaragaza icyubahiro ku njyana gakondo zo mu Karere ko Hagati muri Uganda.
Ku bijyanye na EP yiswe ROOTED
ROOTED ni EP igaruka ku nsanganyamatsiko z’umuziki gakondo wa Uganda n’amajwi awugize, ibi bikabigaragaza mu buryo bugezweho kandi bufite icyerekezo cy’ejo hazaza. Buri ndirimbo iri kuri iyi EP igiye ifite igitekerezo gishingiye ku muziki wa Uganda—rimwe na rimwe bikaba bimenyerewe, rimwe igufasha kwibuka ibyahise, ariko buri gihe bikaba bifite imbaraga zidasanzwe.
MoRoots yavuze ko kwandika mu buryo bwa Dolby Atmos byamuhaye icyerekezo cyo kudakora umuziki gusa, ahubwo ko yugutse igitekerezo cyo kurema amajwi ashobora gutuma uwumvise yumva ameze nk’uri ahantu runaka mu gihe runaka—nko hafi y’umugezi, hanze mu kirere, cyangwa uri mu modoka mu muhanda wuzuye umutuzo.
Yanatekereje uburyo bwo kurema mu ndirimbo ze amajwi n’amashusho byumvikana nk’aho ari filimi, ku buryo umuntu ashobora gutekereza neza cyangwa bigatuma wumva ufite umutuzo igihe uri kumva iyo ndirimbo.
MoRoots ni muntu ki?

MoRoots ni umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi w’umuziki, umucuranzi wa saxophone, umucuranzi wa piyanoza kera(classical piano) ndetse rimwe na rimwe akaba n’umubyinnyi w’imbyino gakondo.
Bivugwa ko MoRoots yakunze umuziki akiri muto, aho nyina yakundaga kumva indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse bikaba bivugwa ko nyina yaririmbaga mu idini. Uyu muhanzikazi yaje guhuza ubuhanga bwe bwa muzika yo hambere n’ubunararibonye afite mu njyana za Jazz na Blues, maze injyana ye ayita Future-Afro-Soul.
Umuziki w’uyu muhanzikazi uhuza injyana zitandukanye zirimo Funk, RnB, Neo-Soul, bikaba ari igerageza rya muzika y’ikoranabuhanga ndetse n’injyana zifite imizi mu muziki nyafurika.
Abagerageje kuganira nwe bavuga ko ari umuntu ukunda kuba ari wenyine ariko nanone akavuga ko afite ubwisanzure, ibintu bigaragarira cyane mu buryo yitwara ku rubyiniro.
MoRoots ni umuhanzikazi ufatwa nk’uw’ingenzi mu itsinda SoulDeep, kandi kugeza ubu amaze gukundwa n’abafana benshi muri Uganda, bamufata nk’icyitegererezo n’inkomoko y’ihumure. Ubu afite intego yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Mu bitaramo aherutse kugaragaramo harimo Quiet Time (igitaramo yateguye ubwe mu 2017), Kigali Jazz Junction 2016, Bayimba International Music Festival 2016, Milege Music Festival 2016, Blankets & Wine 2015, Miss Uganda 2015, ndetse yanagaragaye muri gahunda ya BBC Rising Star.










