• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

U Rwanda rugiye kubona urukingo rwa SIDA

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 4, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu gihe hashize imyaka myinshi hatangwa imiti itandukanye yo kwirinda Virusi itera Sida, u Rwanda ruri kwitegura gutangira gutanga umuti mushya uzahindura uburyo bwo kwirinda iyi ndwara, aho uzajya uterwa umuntu inshuro ebyiri gusa mu mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu gihembwe cya nyuma cya 2026, hazatangira gutangwa umuti wa Lenacapavir Yeztugo, umuti wagaragaje ubushobozi bwo kurinda kwandura Virusi itera Sida ku kigero cya 99,9%.

Uyu muti wakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gilead Sciences, ukaba usanzwe waratangiye kwemerwa no gutegurwa gutangwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Icyihariye kuri Lenacapavir ni uko udafata buri munsi nk’ikinini, kandi utaterwa buri mezi abiri nk’izindi nshinge zari zisanzwe. Ahubwo umuntu azajya aterwa uru rushinge rimwe mu mezi atandatu, bigatuma byorohera benshi kubahiriza gahunda yo kwirinda.

Dr. Nzeyimana Zephanie wo muri RBC yavuze ko kuri ubu hari gukorwa imyiteguro irimo kuzuza ibisabwa no gutegura ibigo n’abakozi b’ubuzima bazatanga iyi serivisi.

Yagize ati: “Uyu muti uzatangira gutangwa mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka. Turimo gutegura ibikenewe byose kugira ngo uzatangwe neza kandi ugerweho n’abawukeneye.”

Biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere, uzahabwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida, barimo abakora uburaya, abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina, ndetse n’abantu babana n’abafite Virusi itera Sida ariko bo batarayandura.

Gusa RBC ivuga ko bitazagarukira kuri ayo matsinda yihariye, kuko n’abandi bantu bashobora guhabwa uyu muti hashingiwe ku myitwarire yabo n’ibyago bashobora guhura na byo.

Nubwo Lenacapavir yamaze kwemezwa nk’umuti utekanye, abazawuhabwa bazajya bakurikiranwa n’abaganga, banahabwe inama zijyanye n’imikoreshereze n’uko bitwara mu gihe babonye ibimenyetso bidasanzwe.

Icyongera kuyigira umwihariko ni uko uzajya utangirwa ubuntu, mu gihe serivisi zijyanye na wo zizakomeza gutangirwa ku bwishingizi busanzwe burimo na Mituweli de Santé.

Mu karere, ibihugu nka Zambia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Eswatini byamaze kuzuza ibisabwa ndetse byatangiye gutumiza imiti ya mbere. Ibindi birimo Botswana, Malawi, Tanzania na Uganda na byo byamaze kuwemeza, mu gihe Kenya na Namibia biri ku musozo w’imyiteguro.

Ibi byose bigaragaza ko Afurika iri mu nzira yo kwakira uburyo bushya kandi bworoshye bwo guhangana na SIDA, aho u Rwanda na rwo ruri mu bihugu biri gufata iya mbere mu kuyishyira mu bikorwa.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Dr Ron Kenoly, umuyobozi wo kuramya yitabye Imana Ku myaka 81

Next Post

Eddy Kenzo yasobanuriye impamvu atitabiriye Grammy

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Impinduka z’ibihe zifite ingaruka ku bushobozi bw’intanga z’abagabo

Impinduka z’ibihe zifite ingaruka ku bushobozi bw’intanga z’abagabo

by MUNYANKINDI Alphonse
5 days ago

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko ubuziranenge bw'intanga ngabo buba buri hejuru mu mpeshyi, mu gihe bumanuka mu gihe cy'itumba. Abashakashatsi bo...

Kwiyiriza Ubusa: Buryo bwiza bwo kugabanya ibiro cyangwa ni amayeri gusa?

Kwiyiriza Ubusa: Buryo bwiza bwo kugabanya ibiro cyangwa ni amayeri gusa?

by MUNYANKINDI Alphonse
7 days ago

Mu gihe abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo kugabanya ibiro, kwiyiriza ubusa mu buryo bwa "jeûne intermittent" bwigeze kuba inkingi...

“Sinshobora kongera gukoresha amavuta ahindura uruhu”Mary Bata

“Sinshobora kongera gukoresha amavuta ahindura uruhu”Mary Bata

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Umuhanzikazi Mary Bata yatangaje ubuzima yanyuzemo ubwo yakoreshaga amavuta ahindura ibara ry’uruhu (mukorogo, cream that changes skin color,- bleaching), yavuze...

Next Post
Eddy Kenzo yasobanuriye impamvu atitabiriye Grammy

Eddy Kenzo yasobanuriye impamvu atitabiriye Grammy

Nabaye umuherwe mfite imyaka 25 – Hon. Balaam Barugahar

Nabaye umuherwe mfite imyaka 25 – Hon. Balaam Barugahar

Musanze: RIB yataye muri yombi umubyeyi ukurikiranyweho guhohotera umwana we

Musanze: RIB yataye muri yombi umubyeyi ukurikiranyweho guhohotera umwana we

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.