Guhera ku wa 12 Ukwakira 2025, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uzatangira gukoresha ikoranabuhanga ryo gufata amafoto y’amasura, ibikumwe n’amakuru ya pasiporo [biometrics] ku mipaka, rizasimbura uburyo busanzwe bwo gutera kashe muri za pasiporo, ku bantu badakomoka mu bihugu biwugize.
Iri koranabuhanga ryiswe ‘Entry/Exit System- EES’, rizajya rikoreshwa ku bibuga by’indege, ku byambu no kuri sitasiyo za gari ya moshi zijya cyangwa ziva i Burayi.
Aya makuru azajya afatwa n’iri koranabuhanga azajya abikwa mu gihe cy’imyaka itatu, ku buryo azajya anifashishwa mu gihe umuntu akeneye kongera kwinjira mu Burayi muri icyo gihe.
Ku bantu bazajya barenza iminsi 90 i Burayi badafite Visa, amakuru yabo azajya abikwa imyaka itanu.
Byitezwe ko iri koranabuuhanga rizarushaho gukaza umutekano ku mipaka ndetse rinagabanye igihe abagenzi bamara ku mirongo bategereje gutererwa kashe muri pasiporo zabo no kugenzurwa kubera umutekano.
Abafite pasiporo z’ikoranabuhanga na bo bazajya bakoresha iri koranabuhanga rya EES, nyuma yo gushyirirwamo imyirondoro.
Abatazemera gutanga amakuru aberekeyeho, ntibazajya bemererwa kwinjira mu Burayi.
Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizaba ryamaze kugezwa mu bihugu byose bigize EU, bitarenze ku wa 10 Mata 2026.