Umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika, Mario Rodriguez, yareze umwanditsi n’umuyoboro wa filimi uzwi cyane Tyler Perry, amushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye. Mu kirego yatanze mu rukiko rwa Leta ya California, Rodriguez arasaba indishyi zingana na miliyoni 77 z’amadolari ya Amerika.

Rodriguez, wagaragaye muri filimi “Boo! A Madea Halloween”, avuga ko Tyler Perry n’ikigo cya Lionsgate Films bagize uruhare mu byabaye, abashinja kutuzuza inshingano zo kurinda abakinnyi n’abandi bakorana na bo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyavuzwe mu nyandiko z’urukiko, nk’uko byatangajwe n’urubuga Page Six, byerekana ko Rodriguez ashinja Perry imyitwarire idakwiye yabayeho mu 2018 no mu 2019.
Nk’uko Rodriguez abivuga, yahuriye na Tyler Perry bwa mbere mu 2015 mu rwego rwa siporo, bakomeza kugirana umubano w’akazi. Mu 2018, Perry yamutumiye ku ifunguro i Beverly Hills, baganira ku mushinga w’akazi Perry yashakaga kumuha mu ruhererekane rwa filimi “The Oval”. Nyuma y’ifunguro, Rodriguez avuga ko bagiye mu rugo rwa Perry, aho avuga ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku gahato.
Uyu mukinnyi avuga ko nubwo yagerageje kwigobotora no kwanga ibyo yakorerwaga, Perry yakomeje kumushyiraho igitutu. Avuga kandi ko nyuma y’icyo gikorwa, Perry yamusabye imbabazi akanamuha amafaranga angana na 5000$. Rodriguez avuga ko mu 2019 byongeye kubaho, aho Perry yongeye kumukorera ibikorwa avuga ko byari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma akamwongera guhabwa andi 5000$.
Mu kirego cye, Rodriguez ashinja Lionsgate Films kuba yari izi cyangwa ikwiye kuba izi imyitwarire idakwiye ya Tyler Perry, ariko ikaba yarakomeje kumushyigikira no kumufasha gukomeza imishinga ye, ititaye ku mutekano n’uburenganzira bw’abakinnyi bakorana na we.
Mu gusubiza ibi birego, umunyamategeko wa Tyler Perry, Alex Spiro, yabwiye Page Six ko iki kirego nta shingiro gifite, akivuga nk’igerageza ryo gushaka amafaranga. Yongeyeho ko umunyamategeko wa Rodriguez aherutse gutsindwa mu kindi kirego cyari cyarezwe Perry. Ku ruhande rwa Lionsgate Films, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.
Ibi birego bije bikurikiranye n’ibindi byavuzwe mu mezi make ashize, aho undi mugabo witwa Derek Dixon nawe yareze Tyler Perry amushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba indishyi zigera kuri miliyoni 260$. Ibi byose byatumye izina rya Tyler Perry rikomeza kugarukwaho mu itangazamakuru, mu gihe iperereza n’iburanisha bikomeje.
Urukiko nirwo ruzagena ukuri kw’ibi birego, mu gihe impande zose zikomeje gutanga ibisobanuro byazo.







