Mayer-Rokitansky-Kuster-Hauser (MRKH) ni indwara ituma abakobwa bashobora kuvuka nta nyababyeyi bagira ndetse nta muyoboro w’igitsina bagira, nubwo idakunze kugaragara kenshi.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, bwagaragaje ko nibura umwe mu bantu 5000 ari we ushobora kuvukana iyi ndwara ku Isi.
Iyi ndwara idasanzwe uyirwaye aba ameze nk’abandi bagore, afite amabere, igitsina ndetse n’ibindi bice byose by’abagore ariko ntabwo aba yakora imibonano mpuzabitsina kuko umuyoboro w’igitsina uba udahari.
Umwanditsi w’ibitabo, Ally Hensley wo mu Bwongereza, ni umwe mu barwaye iyi ndwara.
Mu gitabo yanditse yise Vagina Uncensored: A Memoir of Missing Parts, asobanura ko yamenye ko ayirwaye igihe yari afite imyaka 16 ubwo yari agiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi ariko babigerageza bikanga.
Hensley yasobanuye ko nyuma yo kubona ko kwishimana n’umukunzi we byanze ndetse akabura n’imihango, yagiye kwa muganga kwipimisha, agirwa inama yo gukora isuzuma ryimbitse, nibwo yaje gutangazwa n’ibyo yabwiwe n’abaganga.
Hensley yabwiwe ko nta nyababyeyi agira ndetse ko nta muyoboro w’igitsina agira, biyongera ku kuba atarabonaga imihango.
Hensley yagiriwe inama yo gukoresha uburyo bwa vaginal dilation therapy, aho abaganga bakoresheje ibikoresho byabugenewe byo kwagura umuyoboro w’igitsina kugira ngo abashe kuba yakora imibonano mpuzabitsina.
Uburwayi bwa Hensley bwamuteye igikomere cyane mu buzima bwe ndetse bimutera impungenge, yibaza niba atazagira umuryango.
Yagize ati “Kubera ipfunwe nagiraga byatumaga mbeshya abandi ko ndi mu mihango nkambara Cotex ndetse nkakoresha imiti y’abayirimo”.
Iyi ndwara uyirwaye hari uburyo afashwamo bwa vaginal dilation therapy nk’ubwo Ally Hensley yakoresheje akagurirwa umuyoboro w’igitsina, bikamufasha kubona uko akora imibonano mpuzabitsina.
Uretse kuba umuyoboro watuma abasha gukora imibonano mpuzabitsina uba ufunganye, urwaye iyi ndwara abasha gukora ibindi nko kwihagarika.
Nubwo ufite iyi ndwara aba afite intanga, gusama ntabwo byashoboka kuko nta nyababyeyi aba afite. Ibishoboka ni ugushaka umutwitira.