Ishyaka ry’Abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamaganye bikomeye itegeko rishya ry’Ingengo y’Imari ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, rivuga ko rizagira ingaruka mbi ku baturage basanzwe, cyane cyane abakennye, mu gihe rifasha abaherwe.
Iri tegeko, ryemejwe ku wa Kane, riteganya uburyo Leta izakoresha amafaranga mu gihe kizaza, harimo no kugabanya amafaranga ajya muri serivisi z’ubuvuzi ku bakennye, kongera amafaranga ajya mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), no guha abaherwe imisanzu ku misoro.
Ken Martin, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abademokarate ku rwego rw’igihugu (DNC), yagize ati:“ Uyu munsi, Donald Trump n’Ishyaka ry’Abarepubulikani batangarije Abanyamerika ubutumwa bukomeye: ‘Niba utari umuherwe, ntutugirira agaciro na gato’.”
Yongeraho ko iri tegeko rizatuma abaturage batakaza serivisi z’ubuzima, imirimo, ndetse bamwe bashobora no kubura ubuzima kubera iryo tegeko ritita ku batishoboye.
Depite Alexandria Ocasio-Cortez yavuze ko iri tegeko rigaragaza uko Abarepubulikani bahagaze ku ruhande rw’abakire, bagaha abinjiza amafaranga menshi imisunzu irambye, ariko bagakuraho ibyagenewe abinjiza amafaranga ari munsi ya $25,000 ku mwaka.
Yagize ati:“ Iri tegeko ryanagabanyije amafaranga ajya muri gahunda yo kwagura Medicaid, bikaba bivuze ko abaturage benshi bashobora kutazabona ubuvuzi bw’ibanze. Byongeyeho, ryagabanyije imfashanyo ya SNAP (ifasha mu biribwa), ndetse rishyiraho ibihe bikakaye ku bwishingizi bw’ubuzima butangwa na Affordable Care Act.”
Yavuze kandi ko amafaranga yagenwe ku rwego rwa ICE aruta ayashyirwa mu bigo nka FBI, ikigo gishinzwe amagereza na DEA by’isi, bikaba bigaragaza ko Leta ishaka kongera ingufu mu gucunga abinjira n’abasohoka aho gufasha abaturage.
Senateri Mitch McConnell yavuze ko nubwo hari impungenge ku kugabanya amafaranga ajya muri Medicaid, abaturage bazabyakira. Senateri Joni Ernst we, ubwo yabwirwaga n’umuturage ko hari abashobora kuzapfa kubera kubura ubwishingizi, yamusubije ati:“ Twese tuzapfa.”
Iki gisubizo cyarakaje bikomeye Abademokarate. Depite Rashida Tlaib yagize ati:“ Iri ni ishyano rikomeye. Ni igikorwa cy’ubugome gikorewe abaturage. Kuvuga ngo ‘twese tuzapfa’ ni nk’uburyo bwo kwemera ko abantu ibihumbi bapfa buri mwaka ku bw’icyemezo cya politiki kitari ngombwa.”
Maya MacGuineas, Perezida w’umuryango Committee for a Responsible Federal Budget, yavuze ko iri tegeko ryemejwe mu buryo buhubukiwe, hatitawe ku ngaruka zaryo ku bukungu bw’igihugu n’abaturage.
Yagize ati:“ Ni kimwe mu byemezo bikomeye, by’uburiganya kandi by’isesagura ry’amafaranga ya Leta byafashwe mu gihe igihugu kiri mu bibazo by’ubukungu.”
House Majority PAC, ikigega gishinzwe gushyigikira Abademokarate, cyatangaje ko iri tegeko rizazamura ibiciro, rigabanye ubuvuzi, ndetse rigaha abaherwe imisanzu ku misoro.
Depite Jasmine Crockett wo muri Texas yagize ati:“Abarepubulikani ntibatekereza abaturage. Bifashe nk’abashaka gushimisha Trump no kurengera inyungu z’abifite. Tuzabarwanya mu matora ya 2026.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO