Abayobozi b’ihuriro rya gisirikare cya NATO biteganyijwe ko bameza kuri uyu wa Gatatu gahunda yo kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bya gisirikare, ni nama yihariye yateguwe hagamijwe no kunoza umubano na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wagaragaje ubushake bwo kongera ubushobozi bwo kurengera bagenzi be bo muri iryo huriro.
Iyo nama biteganyijwe ko hari bwemerezwemo gahunda nshya yo kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bya gisirikare ikagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Izi ngamba zifatwa nk’igisubizo ku busabe bwa Trump ndetse n’impungenge z’Abanyaburayi babona ko Uburusiya bukomeje kubabangama, nyuma yo gutera Ukraine mu 2022.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yemeje ko kubona ayo mafaranga y’inyongera bitazorohera ibihugu by’i Burayi na Canada, ariko ashimangira ko ari ngombwa cyane.
Yagize ati: “Abayobozi twicaranye bose bemeranyije, bitewe n’iyi ntambara n’iterabwoba by’Uburusiya hamwe n’uko umutekano w’isi uhagaze muri rusange, nta yindi nzira dufite.”
Mbere y’uko inama itangira, Trump yatangaje ko nta mpamvu zo kugira impungenge ku birebana n’ubwitange bwa Amerika mu kurinda bagenzi bayo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 5 y’amasezerano ya NATO, agira ati: “Turi kumwe kugeza ku biraagiye.”
Ibiganiro byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’amagambo Trump ubwe yavuze ubwo yajyaga ahaberaga inama ku wa Kabiri, aho yabwiye abanyamakuru bari mu ndege y’umukuru w’igihugu cy’Amerika (Air Force One), ko hari “ubusobanuro butandukanye” bw’iyo ngingo.
Perezida wa Finland, Alexander Stubb, igihugu gihana imbibi n’Uburusiya, cyinjiye muri NATO mu myaka ibiri ishize, yavuze ko iri huriro riri mu mpinduka zikomeye.
Yagize ati: “Ndabona NATO nshya ivutse; bivuze NATO irimo kugabanya uruhare rwinshi kuri Amerika, ikarushaho gusaba Abanyaburayi kugira inshingano.”
Iyi ntego nshya izagerwaho mu gihe cy’imyaka 10, aho igamije kongera ingengo y’imari iva kuri 2% ya GDP ikagera kuri 5%, nubwo uburyo bwo kubara iyo ngengo buzahinduka.

Biteganyijwe ko ibihugu bizajya bikoresha 3.5% ya GDP mu bikorwa by’ingabo n’intwaro, naho 1.5% ikajyanwa mu bindi bikorwa bijyanye n’umutekano, nko kurinda ikoranabuhanga, imiyoboro y’amavuta ndetse no kuvugurura imihanda n’ibiraro ku buryo byakwihanganira uburemere bw’ibinyabiziga bya gisirikare.
Ibihugu byose bigize NATO byashyigikiye iyo ntego nshya, uretse Espagne yatangaje ko itazayigeraho ariko ko izakomeza kuzuza inshingano zayo uko bisanzwe, nubwo izakoresha amafaranga make.
Rutte yavuze ko atabyemera ariko yemeye kugirana ubwumvikane na Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, mu rwego rwo gukemura amakimbirane no guha Trump instinzi y’ibiganiro igihe byagenze neza. Espagne kandi yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko ititeze ko uwo mwanzuro wayo uzagira ingaruka.
Rutte, nk’uyoboye inama, yayigize ngufi kandi ishingiye ku kibazo cy’ingengo y’imari y’ingabo, hagamijwe kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka hagati ye na Trump.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yayitabiriye gusa ntiyitabiriye inama nyir’izina yabaye kuri uyu wa Gatatu, nubwo yari buhure na Trump mu biganiro byihariye.
Minisitiri w’Intebe wa Hungary, Viktor Orban, yagize uruhare mu gusenya isura y’ubumwe ubwo yabwiraga abanyamakuru ko NATO idakwiye kugira uruhare mu bibera muri Ukraine kandi ko Uburusiya budafite imbaraga zatuma iyinjira mu ihuriro rya NATO.
Mu gihe NATO ikomeje kongera ubushobozi bwayo, Uburusiya bwatangaje ko iryo huriro riri mu nzira yo kwiyubaka mu buryo bukomeye.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO