• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Trump yasabye ko hashyirwa hanze ubuhamya bwatanzwe mu rubanza rwa Jeffrey Epstein

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 18, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Washington, USA – Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yahaye Umunyamategeko Mukuru, Pam Bondi, amabwiriza yo gusaba ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya mu rubanza rwa Jeffrey Epstein, bushyirwa mu ruhame. Ibi yabikoze mu rwego rwo gusubiza amakuru avuga y’uko yaba yaratanze igishushanyo cy’umugore wambaye ubusa, cyashyizwe mu gitabo cy’isabukuru ya Epstein wizihizaga imyaka 50 y’amavuko.

Trump, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yavuze ko yemereye Minisiteri y’Ubutabera gushaka ayo makuru, nubwo bitemewe n’amategeko agashyirwa ahagaragara, avuga ko “ibivugwa kuri Epstein bimaze kurengaza urugero.”

Pam Bondi, uherutse gushyirwa muri uwo mwanya, yari amaze iminsi anengwa n’abashyigikiye Trump b’uruhande rw’extreme right, bamushinja kudashyira ahagaragara amadosiye akomeye ajyanye na Epstein. Nyuma y’ubu butumwa bwa Trump, Bondi yahise yizeza abaturage ko agiye kubikurikirana vuba.

Ibivugwa byose byatewe n’inkuru yasohowe n’ikinyamakuru Wall Street Journal, ivuga ko Trump yaba yaranditse ibaruwa yihariye yiswe “Sexual Harassment” igashyirwa mu gitabo cy’isabukuru ya Epstein. Iyo baruwa ngo yarimo igishushanyo cy’umugore wambaye ubusa, kiri hejuru y’inyandiko yanditswe kuri mashini, gifite umukono wa Trump munsi y’amabere y’uwo mugore.

Ikinyamakuru cyagize kiti: “Hagaragayeho utudomo tubiri dushushanya amabere, ndetse n’umukono wa Trump uri munsi y’igitsina cy’uwo mugore, asa n’uwigana imisatsi y’aho hantu.” Iyi baruwa yashoje igira iti: “Isabukuru nziza – kandi buri munsi wuzure amabanga meza nk’uyu.”

Trump yahakanye ko iyo baruwa ari iye, maze amasaha make nyuma y’itangazwa ry’iyo nkuru, atangaza ko agiye kurega icyo kinyamakuru, avuga ko cyatangaje ibinyoma, ndetse avuga ko ari igice cy’“uburiganya bwa Epstein” (The Epstein Hoax).

Trump yavuze ko yabwiye ubwe Rupert Murdoch (umuyobozi wa News Corp) ndetse na Emma Tucker (uyobora Wall Street Journal) ko iyo baruwa ari binyoma, ariko ntiyababuza kuyitangaza.

Yagize ati:“ Murdoch yavuze ko agiye kubikemura, ariko byagaragaye ko ntacyo yabikozeho. Ahubwo bahisemo gukomeza gukwirakwiza inkuru y’ibihuha, kandi isebanya yuzuyemo uburiganya. Ngomba kurega Wall Street Journal, News Corp ndetse na Murdoch ubwe.”

Ibi byavuzwe mu gihe ibiro bya Perezida, White House, n’abandi bayobozi barimo kugerageza gusa ko iyo nkuru yasibwa, bakanasaba ko Wall Street Journal yakwerekana iyo baruwa, nubwo bivugwa ko itigeze ishyirwa ahagaragara.

Ikinyamakuru cyavuze ko iyo baruwa irimo inyandiko yanditswe nk’aho ari ikiganiro cyabaye hagati ya Trump na Epstein. Ivuga iti:

Ijwi: “Ubuzima bwakagombye kuba burimo ibirenze kugira byose.”
Donald: Yego, ariko sinzakubwira icyo ari cyo.
Jeffrey: Nanjen’ singombwa ku kivuga, kuko ndakizi.
Donald: Hari byinshi duhuriyeho, Jeffrey.
Jeffrey: Ibyo uvuga koko, nibyo.
Donald: Abantu n’amayobera ntibasaza, wabibonye?
Jeffrey: Nabibonye ubwo twaherukanaga.
Donald: Inshuti ni ingenzi. Isabukuru nziza – kandi buri munsi ube undi munsi w’ibanga ryiza.”

Iyi shusho y’ubutumwa isa nk’iy’urwenya, iri mu mpapuro Maxwell yakusanyije mu rwego rwo kwandika igitabo cy’isabukuru ya Epstein mu 2003, mbere y’uko atangira gukorwaho iperereza ku byaha byo gusambanya abana.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari n’abandi bantu bazwi barimo Les Wexner (nyiri L Brands) na Alan Dershowitz (wahoze ari umunyamategeko wa Epstein) na bo bohereje amabaruwa ajyanye n’iyo sabukuru. Wexner we ngo yanditse agira ati: “Nashakaga kuguha icyo ushaka… ngiki rero…” ashyiraho n’ishusho y’amabere.

Wexner abajijwe icyo abivugaho niyagize icyo asubiza. Na ho Dershowitz we yagize ati:“ Hashize igihe kirekire, sinibuka ibyo naba naranditse.”

Bivugwa ko iyo baruwa ya Trump yanditswe mu 2003. Ariko mu 2002, mu kiganiro cyatanzwe kuri New York Magazine, Trump yari yaravuze kuri Epstein mu buryo bwiza agira ati: “ Maze imyaka 15 nzi Jeff. Ni umugabo w’intangarugero. Kumuba hafi birashimishije. Hari n’abavuga ko akunda abagore beza nk’uko nanjye mbikunda, kandi benshi muri bo ni bato. Ntakabuza – Jeffrey akunda ubuzima bwo ku ryoshya.”

Nyamara, mu minsi ishize ubwo dosiye ya Epstein yongeraga kugaragara, Trump yakomeje guhamagarira abarwanashyaka  MAGA kutabiha agaciro, agita “Ntashingiro bifite.”

Umusenateri JD Vance, usanzwe ashyigikira Trump, yahise yegera Trump ashinja Wall Street Journal kwandika ibinyoma. Ku rubuga rwa X(Twitter), yagize ati:“ Mumbabarire mu mvugo, ariko iyi nkuru yuzuye ibihuha n’ibinyoma bikabije. Wall Street Journal ikwiriye kwisuzuma. Iyo baruwa iri he? Kuki batayerekanye mbere yo kuyitangaza? Hari uwahamya ko iyo baruwa yanditswe na Trump koko?”

Impinga

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Menya Abayobozi bahinduriwe inshingano mu nzego nkuru z’igihugu

Next Post

Minisitiri Umutoni yagaragaje umuco nk’inkingi y’amahoro n’ubumwe muri Afurika

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

by Peacemaker PUNDIT
3 days ago

Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya"Mubyare mwuzure isi mube...

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye...

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Donald Trump yatangaje ko yizeye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiteguye kugirana amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, mu...

Next Post
Minisitiri Umutoni yagaragaje umuco nk’inkingi y’amahoro n’ubumwe muri Afurika

Minisitiri Umutoni yagaragaje umuco nk’inkingi y’amahoro n’ubumwe muri Afurika

BAD yemeje inkunga ya miliyoni 173,84 z’Amayero izafasha u Rwanda kugeza amashanyarazi kuri bose

BAD yemeje inkunga ya miliyoni 173,84 z’Amayero izafasha u Rwanda kugeza amashanyarazi kuri bose

Perezida Donald Trump yagaragayeho indwara y’imitsi iteza kubyimba amaguru

Perezida Donald Trump yagaragayeho indwara y’imitsi iteza kubyimba amaguru

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.