Umwuka mubi hagati y’inshuti ebyiri zahoze zikorana byahafi ukomeje ku gukara, nyuma y’uko Abryanz atangaje ko agiye gutumira Skyla Tyla mu birori bizabera mu gihugu, bibaye nyuma y’iminsi mike havuagwa amakimbirane hagatiye na Sheilah Gashumba.
Skyla Tyla, umu-DJ, umuproducer ndetse akaba n’umuhanzi uri kuzamuka cyane muri iyi minsi uturuka mu Bwongereza ariko nanone afite inkomoko muri Jamaica, yagiranye amakimbirane na Sheilah Gashumba mu cyumweru gishize ubwo yari mu gitaramo i Kigali. Ibyo byabaye nyuma y’uko Sheilah Gashumba, umu-DJ w’Umunyauganda, akinnyemo indirimbo nyinshi zikomeye kandi zizwi cyane mbere y’uko Skyla Tyla, wari umuhanzi nyir’igitaramo (main act), atangira kuririmba.
Aya makimbirane yagaragaye cyane kandi avugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nka Snapchat na Instagram, aho aba bombi bagaragaje ko batishimiye uko ibintu byagenze. Gusa byaje guhoshwa vuba, Skyla Tyla yisubiraho mu amagambo yari yavuze anagabanya uburakari.

Nubwo n’ibyarangiye, uyu mwuka mubi ushobora kongera kubyuka, cyane cyane nyuma y’uko Abryanz, wahoze ari inshuti magara ya Sheilah Gashumba, atangaje ko yamaze gutumira Skyla Tyla mu gitaramo kizabera muri Uganda.
Abinyujije kuri Snapchat mu mpera z’iki cyumweru, Abryanz yatangaje ko Skyla Tyla azataramira mu birori byateguwe na we byiswe Abryanz Events, ibi birori biteganyijwe mu minsi iri imbere.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kubishyira kurundi rwego bitwe n’uko babisobanuye, bavuga ko Abryanz ashobora kuba ari gushaka kogera kubabaza Sheilah Gashumba, bongeyeho ko asa n’uwongera umunyu mu gigikomere bitewe n’uko agiye gutumira umuntu bagitanye amakimbirane vuba aha.
Kugeza ubu, amatariki nyir’izina y’ibyo birori ntaratangazwa, bityo benshi bakaba bategereje kureba uko ibi bintu bizagenda birushaho kugaragara ndetse no gukomera.







