Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko adafite impugenge zo gushyira hanze igihangano cye bite n’uko hari andi makuru akomwjw kwigarurira imitwe y’ibitangazamakuru, ashimangira ko umuziki we ufite agaciro gakomeye kurusaha ibivugwa muri uwo mwanya.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv, Alyn Sano yabuze ko atari umuhanzi ukora indirimbo agamije ko yumvwa ako kanya gusa, ari nabyo bimutera umuhate wo kudaha agaciro impungenge zo kuba igihangano cye cyatwararwa n’ibindi bikomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse no muri sosiyete.
Alyn ati: “Oya ryose nta kintu cyambuza gushyira hanze ibihangano byanjye. n’igihe M23 yafataga Bukavu ntibyambujije gusohora, nkaswe amashusho ya Yampano n’ibindi bidashobora kuvugwa iminsi ibiri cyagwa icyumweru”
Yakomeje avuga ko yizera umwimerere w’ibihangano bye cyane ko bidashira vuba, ati: “Nyuma y’imyaka ingahe, umuntu azongera ayumve cyagwa arebe ya ndirimbo, ikindi ntazibaza ngo yasohotse mu gihe amashosho y’urukozasoni ya Yampano ari yo agezweho.”
Shengero Aline wamamaye nka Alyn Sano, yongeyeho ko umuhanzi ushingikiriza umuziki we kubigezweho gusa aba yishyize mu kaga, kuko iyo ibigezweho birangiye n’igihangano cye gishobora kwibagirana cyagwa izina rye cyane mu gihe ntamwihariko we yubatse.
Yashoje agira ati: “Umuhanzi ushingira kubigezwho gusa mu byo aririmba, ntashyiremo ubudasa bwe bantu bamumenyaho, aba afite ibyago byinshi byo kuzima, cyane cyane iyo byabindi bigezweho bitakiboneka.”
Uyu muhanzikazi yaneje kandi ko muri uyu mwaka ateganya gushyira hanze album ye ya kabiri, izakurikirana n’iyo yise Rumuri aheruka gushyira hanze. Nubwo atarangaza izina ry’iyi album shyashya ateganya gushyira hanze , yavuze ko izaba irimo zimwe mu ndirimbo zamaze kujya hanze zirimo Chop chop yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, Turn it ndetse na Fire.







