Sheebah Karungi yasabye abagabo gushyira imbere kubaka cyangwa gukodesha amazu yabo bwite niba bashaka gukomeza kubahwa mu mubano wabo. Ibi abivuze nyuma y’uko mu byumweru bishize umupasiteri wo muri ikigihugu avuze ko Sheebah Karungi atwite inda ya Sekibi.
Sheebah Karungi, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Bandali Manor Podcast ubwo yari i London mu Bwogereza, uyu muhanzikazi wiyemeje kujya yitwa QueenKarma, yatangaje ko umugabo atakaza icyubahiro igihe afashe umwanzuro kwinjirira umugore.
Karungi ati: “Nta na rimwe uzigera ugira icyubahiro, igihe witwa umwinjira mu nzu y’umugore, n’iyo yaba kodeshwa Shs 30,000, uzagira icyubahiro gike mu bantu.”

Yasobanuye ko kugira ngo umugabo ahabwe icyubahiro nyacyo, akwiye kubaka inzu ye bwite cyagwa agakodesha, ariko akagira aho atuye heza hashobora kwinjira umugore, hataguteye imfunwe. “N’iyo yaba ikodeshwa amashilingi 7,000, cyagwa ari inzu iciriritse ariko ari iyawe, ni byo bikugira umugabo utari izererezi.
Ubusanzwe Sheebah Karungi, afite inzu yakatarabone mu mjyi wa i Munyonyo. Mu buzima bwa Karungi akunda kurwanirira bwigenge bw’abagore no guteza imbere imishinga yabo.
Uyu muhanzikazi, watangaje ko yabyaye umwaka ushize, avuga ko atemera imihango yo gushyingirwa kugira ngo umugore agire ubuzima buzira umuze cyangwa agere ku ntsinzi mu buzima.
Ati: ” Mugore cyagwa umukobwa ntakwiye gushyingirwa kugira ngo agere kuntsinzi, umugabo ntabwo ariwe nstinzi yacu, ntabwo ariwe udutunganyiriza ejo ahazaza natwe twahiremera.”







