Umunyamideli akaba n’umucurazi Shakib Luttaya wamamaye nka Shakiba Cham, hamwe n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Timothy Sserunjoji, wamenyekanye nkaBarista Timo,biteganyijwe ko bazahurira mu mukino w’iteramakofe (Boxing) ni umukono utegenyijwe mu kwezi gutaha kwa Mata.
Uyu mukino utegurwa na International University of East Africa (IUEA), ukaba uzaba ku itariki ya 11 Mata 2026 muri IUEA Auditorium.
Ni undi mukino uhuza ibyamamare (celebrity boxing match), wiyongera ku yindi mikino Shakib Cham amaze iminsi yitabira mu mezi ashize.
Impande zombi hamwe n’abafana biteze uyu mukino bivugwa ko ushimishije karusha iyindi yabayeho, kandi imyiteguro y’uyu mukino ikomeje kwitegurwa, banakisha bagatera amagambo asezezanya n’ihangana hagati yabo.
Amatike azakwemerera kwinjira muri uyu mukino azagurwa amashiringi ari hagati:
- Ugx 50,000 (Regular)
- Ugx 100,000 (V Corner)
- Ugx 2,000,000 (Tables)
Ku munsi w’umukino hazanatangwa ibihembo ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, (content creators) ndetse n’abafana. Ibyo bihembo bizaba birimo amafaranga ndetse n’ibihembo bya Fight Day Awards mu byiciro bitandukanye birimo:
- Digital Hype Champion – uwamamje cyane ku mbuga nkoranyambaga
- The Knockout Storyteller – uwahize abandi mu kuvaga inkuru nziza kuri uyu mukino
- The People’s Champ Award – umuntu ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga
- The Underdog Effect Award – utangiye vuba gukoresha imbuga ariko akagaragaza impano idasanzwe
- The Community Punch Award – umuntu wagize uruhare rugaragara mu gufasha umuryango mugari.










