Umuhanzikazi Rachel Kiwanuka, wamamaye ku maziana nka Rachel K, yatangaje impamvu yamuteye kureka kuririmba indirimbo z’isi (secular Music) akerekeza mu gukora indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana (Gospel), avuga ko byatewe n’ibyo Imana yamukoreye yaba mubyiza no mubibi.
Yasobanuye ko urugendo rwe mugukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rwagiye rugenda neza kandi igihe abikora bimunyura kurusha ikindi gihe yakora iz’isi, ashimangira ko ashimira Imana ku bwiza n’ineza yamugiriye mu buzima bwe bwa buri munsi no mu mwuga we w’ubuhanzi.
Rachel k, yanavuze ko guhindura icyerekezocye mu muziki bitatewe n’ibyamubayeho, nk’uko bamwe bakuinze kubitekereza iyo umuhanzi ahinduye injyana cyagwa ubutumwa atangamo.
Ahubwo, yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku zonzi yagize zo kwerekwa ko akwiye guhimbaza Imana akoresheje impano yamuhaye, ubuzima bwe, ndetse imwereka uburyo yahoraga imwitaho inamufasha yumva ko bikwiye ku yikorera binyuze mu bihangano bye.
Yagize ati: “Urugendo rwanjye rwo kureka gukora indirimbo z’isi nkerekeza muri gospel, byaranyoroheye kandi cyane. Icyo navuga gusa ni uko Imana yangiriye neza.”
Yakomeje agira ati: “Ni urugendo rwanyuze cyane. Kubasha kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana no kubusangira n’abantu n’ineza y’Imana byarashimishije kandi bintera ishema.”
Yongeyeho ko kwakira no gukora umuziki wa gospel byamubereye inzira iboneye yo guha Imana icyubahiro kubera imigisha yose yose yamuhaye.
Ati: “Si uko hari ikintu kibi cyambayeho ‘oya’. ahubwo byari nko kuvuga nti ‘Mana, wampaye impano, wampaye ubuzima kandi wangiriye neaza, nahisemo kuguhimbaza.’”







