Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko icakiye ibisambo bitatu yabyeretse itangazamakuru
Polisi yerekanye bya bisambo bitatu
Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bagaragaye mu mashusho bari gushaka kwica umugore.Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko abantu batatu bakekwaho gutema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.
Ku wa 13 Nzeri 2025 nibwo Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bari bagabanye inshingano mu mugambi wo kugirira nabi uwo mugore. Barimo umusore w’imyaka 38 akaba ari we wafashe umuturage amukubita hasi, uw’imyaka 33 watemesheje umuturage umuhoro ndetse n’uw’imyaka 40 wateraga amabuye abashaka gutabara.
Abahanga mu bijyanye n’amategeko babwiye Impinga.rw ko bariya bagabo bazakurikiranwaho ibyaha birimo Ubwinjiracyaha mu bwicanyi, ubujura bukoresheje ikiboko n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Raporo y’umwaka w’ubucamanza 2024/2025 yerekana ko icyaha cy’ubujura ari cyo cyazahaje sosiyete nyarwanda hagakurikiraho gukubita no gukomeretsa. Amategeko avuga ko gukubita no gukomeretsa iyo ubihamijwe ukatirwa igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itanu n’ihazabu ya 500000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.










