Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimye ubunyamwuga n’ubwitange byaranze Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano mu mwaka wa 2025, ndetse abashimira uruhare rukomeye bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’igihugu no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro boherezwamo mu mahanga.
Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, busoza umwaka wa 2025, anifuriza abashinzwe umutekano Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo bahura n’imbogamizi zitandukanye, abasirikare n’izindi nzego z’umutekano badahwema gusohoza inshingano zabo neza, barinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati “Nubwo bahura n’imbogamizi zitandukanye, abagabo n’abagore bari mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano bakomeza gusohoza inshingano zabo mu buryo bukwiye kandi badatezuka, haba imbere mu gihugu no mu butumwa barimo mu mahanga.”
Yongeyeho ko ku ruhando mpuzamahanga, Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwitwara neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Mugabane wa Afurika, zubahiriza indangagaciro zo kurengera ubuzima bw’abantu, bikaba bigira uruhare mu kuzamura isura nziza y’u Rwanda ku Isi.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko umutekano n’amahoro Igihugu gifite byabaye ishingiro ry’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye.
Yashimangiye kandi ko abaturage bashimira inzego z’umutekano umusanzu wazo mu kuba babasha gukorera mu gihugu kirimo amahoro n’ituze.
Ati “RDF n’izindi nzego z’umutekano ni zo ngabo nifuzaga. Muri uyu mwaka mwakomeje gukura no gukomera, muba inkingi y’ubumwe bw’Igihugu, icyubahiro n’imbaraga zacyo, mubasha kurengera inyungu z’u Rwanda ndetse mugendera ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.”
Perezida Kagame yasabye abagize inzego z’umutekano gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano, kubaka no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Yifatanyije kandi n’abari mu butumwa bwa kure, batari kumwe n’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ashimira n’imiryango yabo ku bwitange no kwihangana bagaragaza.
Umukuru w’Igihugu yihanganishije kandi imiryango yabuze ababo bitangiye igihugu, abizeza ko Leta izahora iri hafi yabo.
Perezida Kagame yifurije abagize RDF n’izindi nzego z’umutekano, kimwe n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire, abasaba gukomeza gukorera Igihugu mu bwitange.









