Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), byatangaje ko Donald Trump arwaye indwara y’imitsi izwi nka ‘chronic venous insufficiency’, ishobora gutera amaguru n’ibirenge kubyimba.
Iyi ndwara, yibasira imitsi yo mu maguru, ituma amaraso adatembera neza asubira mu mutima, ahubwo agasubira inyuma, bityo akihagararira mu mitsi yo hepfo bikaviramo amaguru kubyimba.
Amakuru ajyanye n’uburwayi bwa Trump yakajije umurego nyuma y’uko hafatwa amafoto agaragaza ko ibirenge n’intoki ze byabyimbye, bituma benshi batangira kwibaza ku buzima bwe.
White House yatangaje ko Perezida Trump yasuye abaganga nyuma yo kwitabwaho kuri icyo kibazo, maze asangwamo iyo ndwara. Ibi byemejwe kuri uyu wa Kane, tariki 17 Nyakanga 2025.
Trump, ubu ufite imyaka 79, yari asanzwe azwiho kwivuga ibigwi mu bijyanye n’ubuzima, aho yakunze kuvuga ati: “Ni njye Perezida ufite ubuzima bwiza kurusha abandi bose mu mateka.”