Twinjirane mu cyumba cy’inama y’inteko rusange ya Rayon Sport yatorewemo Twagirayezu Thaddée
Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports asimbuye Uwayezu Jean Fidèle weguye kuri uyu mwanya habura iminsi 39 ngo manda ye irangire ku wa 24 Ukwakira 2024, kubera uburwayi. Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushingo 2024 mu nama y’inteko rusange...









