Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari cya 2026 nyuma yo gutsinda APR FC kuri penariti 7-6, mu mukino wa nyuma wari wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, ubera mu byishimo byinshi by’abafana.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu minota 90, bituma hitabazwa penariti. Icyakomeje kuvugwa cyane ni impinduka umutoza wa Police FC yakoze ku munota wa 90+2, aho yasimbuje umunyezamu Rukundo Onesme, hinjira Niyongira Patience waje kwitwara nk’intwari.
APR FC ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 52, ubwo rutahizamu William Togui yatsindaga igitego cyiza nyuma yo guhabwa umupira na Hakim Kiwanuka, agahindukira neza awushyira mu izamu, bituma Stade Amahoro ivuga impundu.

Police FC ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, kiza kuboneka ku munota wa 69 gitsinzwe na Gakwaya Leonard, wabyaje umusaruro ikosa ryakozwe n’abakinnyi ba APR FC mu bwugarizi.
Mu minota yakurikiyeho, amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko abanyeza bombi, Rukundo Onesme wa Police FC na Ishimwe Pierre wa APR FC, bitwara neza bakomeza gutabara amakipe yabo.
Umukino warangiye amakipe anganya, hahita hitabazwa penariti, ari na ho Niyongira Patience yanditse izina rye mu mateka ya Police FC. Uyu munyezamu yakuyemo penariti zikomeye zirimo iza William Togui, Dauda Yussif na Ronald Ssekiganda, mu gihe bamwe mu bakinnyi ba APR FC bananirwaga kwitwara neza.
Ku ruhande rwa Police FC, abakinnyi barimo Ani Elijah, Byiringiro Lague, Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga na David Chimezie bitwaye neza, aho penariti ya nyuma yinjijwe na David Chimezie yahise itanga intsinzi n’igikombe ku kipe ya Polisi y’u Rwanda.
Aya makipe yombi yari yanahuriye ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize, aho APR FC yari yegukanye igikombe. Iyi ntsinzi yahaye Police FC amahirwe yo kwisubiza iki gikombe mu mwaka wa 2026.
Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari rikinwa buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare. Uyu mwaka wari ku nshuro ya 32, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”









