Gupfa ntibisanzwe biha umuntu amahirwe ya kabiri yo kubaho, ariko kuri Patrick Charnley byarabaye. Uyu munyamategeko w’abana babiri, wari ufite imyaka 39 mu 2021, yagize ikibazo gikomeye cy’umutima nyuma y’igihe kirekire akora cyane mu bihe bya Covid-19.
Byatangiye nk’umugoroba usanzwe ari mu rugo, ariko ahita yikubita hasi ata ubwenge. Umutima we warahagaze, amara iminota 40 yapfuye.
Umugore we yakoze CPR mu gihe abana babo birukaga gushaka ubutabazi. Abaganga bamugeragerejeho ubuvuzi bukomeye, maze ku bw’amahirwe umutima we wongera gutera.
Patrick yamaze icyumweru muri koma. Yakangutse yahindutse burundu. Yagize igikomere gikomeye mu bwonko cyamugizeho ingaruka ku bushobozi bwo kureba, kwibuka no gutunganya ibitekerezo.
Mu minsi ya mbere, ntiyashoboraga kubona neza. Yagize ikibazo kizwi nka Charles Bonnet Syndrome, aho ubwonko “bwuzuzaga” amashusho butabasha kwakira.
Rimwe yabonye nk’aho umuforomo ashaka kumwica, ubundi akabona ameze nk’uri mu misozi ya Alpes yuzuye urubura.
Buhoro buhoro, abaganga basanze ibibazo bye bifitanye isano n’igikomere cyo mu bwonko. Ubu avuga ko kureba kwe kumeze nko kurebera mu cyuma cya telesikope.
Ibizamini byagaragaje ko ubushobozi bwe bwo kwibuka no gutunganya amakuru bwari bwaragabanutse cyane.
Nubwo yateye imbere, aracyahorana umunaniro ukabije. Avuga ko nta munsi abyuka yumva aruhutse.
Yagize kandi impinduka zo mu mitekerereze, aho yumvaga nta kintu yitayeho.
Ibi byaje gusobanurwa nk’indwara yo kutagira ishyaka (pathological apathy). Yafashijwe n’ubuvuzi n’imiti, ndetse inzobere mu by’imitekerereze imushishikariza kwemera ubuzima bushya aho guhora yifuza gusubira ku bwa kera.
Nubwo akumbura ubushobozi bwo gukora no kubaho nk’uko byari bimeze mbere, Patrick avuga ko hari byinshi yigiye muri aya mateka.
Yahinduye umwuga, aba umwanditsi, kandi ubu abona umwanya uhagije wo kwishimira ubuzima n’umuryango we.
Avuga ko umubano n’umugore we n’abana babo warushijeho gukomera. Yiyumvamo ko umuryango ari wo w’ingenzi kurusha ibindi byose.
Ati: “Nubwo hari ibyo ntagishoboye gukora, ubu nkunda ubuzima bwanjye.
Nkunda kuba ndi mu rugo iyo abana bavuye ku ishuri. Nkunda gukora ibintu gahoro. Imitekerereze yanjye yarahindutse—ndishimira kuba nkiriho.”

Iminota 40 yamaze apfuye yamwigishije ko ubuzima atari uguhora wiruka inyuma y’intego gusa, ahubwo ari no kubaho, gukunda no kwishimira akanya gato kose.










