Muhammadu Buhari wahoze ari Perezida wa Nigeria yitabye Imana afite imyaka 82, ubwo yari arwariye mu mujyi wa London mu Bwongereza. Nyuma y’urupfu rwe, yajyanywe i Nigeria kugira ngo ashyingurwe mu mahoro mu karere yavukiyemo ka Katsina.
Guverineri wa Leta ya Katsina, Dikko Radda, wari i London ari kumwe n’umuryango wa nyakwigendera, yatangaje ko Buhari azashyingurwa kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Daura, uherereye mu birometero 80 uvuye i Katsina.
Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, na we yari i London, kandi biteganyijwe ko aherekeza umurambo wa nyakwigendera werekeza mu gihugu cy’amavuko.
Guverineri Radda yabwiye Radiyo y’Abadage, DW Hausa, ati: “Nari kumwe n’umuryango wa nyakwigendera ku bitaro. Twumvikanye ko umurambo we ujyanwa i Daura, aho azashyingurwa. Biteganyijwe ko tugenda mu gitondo.”
Na Visi Perezida Shettima yemeje ko Daura ari ho Buhari azashyingurwa, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari amaze kugera i London.
Yatangaje ko Buhari yitabye Imana nyuma y’igihe gito arwaye, nubwo indwara yamuhitanye itatangajwe. Buhari yari amaze igihe kinini afite ibibazo by’ubuzima.
Nubwo yari Perezida w’igihugu, umuhango wo kumushyingura uteganyijwe mu buryo busanzwe kandi bworoheje, hatitawe ku byubahiro bisanzwe bigenerwa abayobozi bakuru basezeye ku nshingano.
Nk’uko amategeko y’idini ya Islam abiteganya, umurambo ugomba gushyingurwa vuba, kandi nta birori birebire bizategurwa. Umuyobozi w’idini ya Islam, Sheikh Abdullahi Gasrangamawa, yabwiye BBC ko nubwo ari igikorwa gikomeye, kidashobora kurenga ku cyo amategeko y’idini abiteganya’.
Yavuze ko Buhari naramuka atashyinguwe kuri uyu wa Mbere, bizaterwa n’uko umurambo we uzaba ugeze mu gihugu nijoro, kandi Islam itemera gushyingura nijoro. Nibiba bityo, azashyingurwa ku wa Kabiri mu gitondo.
Mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo, abantu bakomeje koherereza umuryango wa nyakwigendera ubutumwa bwo kubahumuriza. Buhari wahoze ari Jenerali mu gisirikare, ni umwe mu bantu bake bayoboye Nigeria inshuro ebyiri: bwa mbere nk’umusirikare, ubwa kabiri nk’umuyobozi watowe binyuze mu matora.
Uwahoze ari Perezida Goodluck Jonathan watsinzwe na Buhari mu matora yo mu 2015, yamuvuzeho nk’umuntu wakundaga abaturage, wiyemezaga inshingano ze kandi witanze cyane mu gukorera igihugu.
N’uwigeze kumuhirika ku butegetsi mu 1985 abinyujije muri kudeta, Jenerali Ibrahim Babangida, na we yamuvuzeho amagambo y’ishimwe, avuga ko nubwo yari ageze mu zabukuru, yari akiri urumuri rwa rubanda, atanga urugero mu kwicisha bugufi no mu kwitangira igihugu.
Perezida Bola Ahmed Tinubu uri ku butegetsi, yatangaje ko azitabira umuhango wo gushyingura Buhari uzabera i Daura. Yashyizeho icyumweru cy’icyunamo mu gihugu hose, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Mu butumwa bwe bwo guhumuriza abaturage, Perezida Tinubu yavuze ko igihugu kigiye guha nyakwigendera icyubahiro cya nyuma kimukwiye, aho ibendera ry’igihugu rizururutswa rikajya hagati mu gihugu hose guhera muri iki cyumweru.