Ku wa 24 Nzeri 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Muganga Chantal kwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Nsabimana Ernest wabaye Minisitiri w’ibikorwaremezo.
IKIBURANWA : Ihohotera yakorewe rikamutera guhahamuka, indwara yatewe n’igikorwa kibi yakorewe n’uregwa, indishyi zitandukanye n’igihembo cya avoka. I.
IMITERERE Y’URUBANZA
1. MUGANGA Chantal yatanze ikirego muri uru rukiko avuga ko yakundanye na NSABIMANA Ernest, amwizeza ko bazabana, mu gihe barimo gutegura ibyo gushyingiranwa mu Murenge, aza gutungurwa n’uko NSABIMANA yashatse undi mugore rwihishwa; agaragaza ko ubwo buriganya yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye (depression) ku buryo yavujwe n’umuryango we ariko kugeza ubu bikaba URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 2 byaranze. Asaba Urukiko gutegeka NSABIMANA Ernest kuryozwa indishyi zitandukanye zingana na 406 000 000Frw.
Ikirego cya MUGANGA Chantal cyahawe No RC 00224/2024/TGI/NYGE.
2. Iburanisha ryabereye mu ruhame ku wa 16/09/2025, MUGANGA Chantal yunganiwe na Me BUTARE Godfrey, naho NSABIMANA Ernest ahagarariwe na Me IYAMUREMYE Maurice.
3. MUGANGA Chantal aburana avuga ko igikorwa NSABIMANA Ernest yamukoreye cyo kumubeshya urukundo cyamuteye uburwayi bukomeye akaba asaba indishyi z’icyo gikorwa kibi.
4. Me IYAMUREMYE Maurice aburana avuga ko ikirego cya Muganga Chantal nta shingiro gifite kuko NSABIMANA Ernest nta gikorwa kibi yigeze amukorera kubera ko batakundanye ndetse batabanye, asaba ko NSABIMANA Ernest yahabwa 5.000.000 Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cya avoka.
Ibibazo bisuzumwa muri uru rubanza akaba ari ibi bikurikira:
1. Kumenya niba hari igikorwa kibi NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyanamuteye uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.
2. Kumenya niba NSABIMANA Ernest yahabwa indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cy’avoka. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1) Kumenya niba hari igikorwa kibi NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyanamuteye uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.
5. Mu mwanzuro we no mu iburanisha, MUGANGA Chantal n’umwunganizi we bavuga ko yagiranye ubucuti na NSABIMANA Ernest kuva mu mwaka URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 3 wa 2007 kugeza muri 2009 ubwo NSABIMANA yigaga muri Kaminuza i Butare, ubucuti bwabo buza kuzamo agatotsi ntibongera guhura no kuvugana, nyuma aza kongera kubonana na NSABIMANA amubwira ko yari yaramubuze ko ashaka ko amubera umugore, MUGANGA Chantal avuga ko yabyishimiye agaruka mu buzima bw’urukundo ndetse akajya ajya kureba NSABIMANA aho yigishaga ku Kicukiro bagapanga gahunda z’ubukwe kugeza ubwo bari batangiye no kwitegura ibyo kujya gusezerana mu Murenge, nyuma aza gutungurwa n’uko NSABIMANA yashatse undi mugore rwishishwa.
6. MUGANGA Chantal avuga ko ubu buriganya NSABIMANA Ernest yamukoreye bwamuteye uburwayi bukomeye (depression – agahinda gakabije), agera ubwo ata ubwenge arajunjama, kugeza ubu bikaba byaranze gukira, akaba asaba ko NSABIMANA Ernest yategekwa kumuvuza akanamuha indishyi mbonezamusaruro zijyanye no kwivuza zingana na 200.000.000 Frw, n’indishyi z’akababaro zingana na 200.000.000 Frw, 6 000 000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.
7. Me BUTARE Godfrey yamwunganiye avuga ko igikorwa kigayitse NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyamuteye ingaruka zihoraho na n‘ubu akivuza, akaba ariyo mpamvu basaba ko yaryozwa indishyi z’icyo gikorwa yamukoreye. Avuga ko ibijyanye na depression nyiri ubwite ari we ubizi, ngo kandi hari ibimenyetso by’ubwo burwayi birimo kuba abwivuza n’ifoto igaragaza ko ajunjamye.
8. Me IYAMUREMYE Maurice ahagarariye NSABIMANA Ernest mu mwanzuro no mu iburanisha avuga ko habaho uburyozwe bw’indishyi, iyo uzisaba afite ibimenyetso by’ibintu bitatu by’ingenzi: ikosa (la faute), icyangijwe (dommage) ndetse n’isano ibyo byombi bifitanye (lien de causalité). Avuga ko MUGANGA Chantal atagaragaza ibimenyetso by’iryo kosa NSABIMANA yamukoreye, n’ibimenyetso by’uko iyo depression (agahinda gakabije) avuga yagize koko yatewe na URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 4 NSABIMANA, ndetse n’ibimenyetso by’uko habayeho kurambagizwa no kwemeranya gushyingiranwa; ngo bakaba basanga ikirego cye nta shingiro gifite. UKO URUKIKO RUBIBONA
9. Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba hari igikorwa kibi NSABIMANA Ernest yakoreye MUGANGA Chantal cyamuviriyemo uburwayi ku buryo yabimuhera indishyi.
10.Mu rubanza RS/INJUST/RAD 00002/2024/CA rwaciwe ku wa 25/04/2025 haburana NIYONSABA Francois na RRA, Urukiiko rw’Ubujuire rwemeje ko Umuburanyi utanze ikirego mu Rukiko aba afite inshingano ikomeye yo kugaragaza ibimenyetso bihamya nta shiti ko ibyo aregera ari ukuri, iyo atabashije kubigaragaza, ikirego cye nta shingiro gihabwa.
11. Urukiko rurasanga kuba MUGANGA Chantal avuga ko ibibazo by’ubuzima afite yabitewe n’uko NSABIMANA Ernest atamushatse ariko nta kimenyetso afite kibyemeza kuko n’ubwo yagaragaje impapuro z’uko yivuje, nzitagaragaza ko uburwayi yaba afite yabutewe na NSABIMANA Ernest, byongeye kandi ifoto agaragaza ko yari ajunjamye, nayo ikaba itagaragaza ko uko kujunjama yabitewe na NSABIMANA Ernest.
12.Mu rubanza RS/INJUST/RC 00002/2022/SC rwaciwe ku wa 22/07/2022 haburana NGEZAHOGUHORA Ildephonse, INGABIRE Jacqueline na BNR ndetse no mu rubanza N° RS/INJUST/RC 00005/2021/SC haburana RADIANT INSURANCE COMPANY Ltd na DUSABIMANA Fulgence rwaciwe ku wa 21/01/2022, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze Uwateje abandi igihombo ari we ukiryozwa, hashingiwe ku ihame ryo kuryoza nyiri ugukora ikosa ryagize uwo ryangiriza.
13. Urukiko rusanga MUGANGA Chantal atagaragaza ko uburwayi avuga afite bukomoka ku kuba atarashakanye na NSABIMANA Ernest, akaba URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 5 ntaho yahera asaba indishyi cyane ko usabwa indishyi ari uwakoze ikosa kandi ryagize icyo ryangiriza nyiri ukurikorerwa nk’uko byasobanuwe mu murongo wavuzwe haruguru, cyane ko kugira ngo indishyi zitangwe, umuburanyi uzisaba aba agomba kugaragaza ikosa (faute) ry’uwo azisaba, ingaruka zaryo (préjudice) k’uzisaba, n’aho ibi byombi bihuriye (lien de causalité) kandi ibyo MUGANGA Chantal akaba atarashoboye kubigaragaza.
2) Kumenya niba NSABIMANA Ernest yahabwa indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cy’avoka
14.Me IYAMUREMYE Maurice ahagarariye NSABIMANA Ernest avuga ko ikirego cya MUGANGA Chantal nta kindi kigamije uretse kumusebya no kumwandagaza mu bantu bamuzi bose, kandi ko ihame rivuga ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyir’ugukora ikosa rigikomokaho kwishyura indishyi, asaba ko Urukiko rutegeka MUGANGA Chantal kumwishyura indishyi zingana na 5.000.000 Frw zo kuba yaramushoye mu rubanza ku maherere n’igihembo cy’avoka.
15.MUGANGA Chantal n’umwunganizi we bavuga ko nta ndishyi yasabwa ahubwo ari we ugomba kuzihabwa kuko yagize uburwayi yatewe n’igikorwa kibi NSABIMANA Ernest yamukoreye. UKO URUKIKO RUBIBONA
16.Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba NSABIMANA Ernest yahabwa indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cy’avoka.
17.Urukiko rushingiye ko kuba Uwateje abandi igihombo ari we ukiryozwa, hashingiwe ku ihame ryo kuryoza nyiri ugukora ikosa ryagize uwo ryangiriza nk’uko byemejwe mu rubanza RS/INJUST/RC 00002/2022/SC rwaciwe ku wa 22/07/2022 haburana NGEZAHOGUHORA Ildephonse, INGABIRE Jacqueline na BNR, rurasanga kuba MUGANGA Chantal URUBANZA RC 00224/2024/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 6 yarareze NSABIMANA Ernest ikirego kidafite ishingiro, agomba kuryozwa indishyi z’icyo gikorwa, akaba agomba guha NSABIMANA Ernest 500.000Frw yo kuba yaramushoye mu rubanza ku maherere, agenwe mu bushishozi bw’Urukiko, ndetse n’igihembo cy’avoka kingana na 500.000Frw, yose hamwe akaba 1.000.000Frw. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO 18.Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na MUGANGA Chantal nta shingro gifite.
19.Rwemeje ko ikirego cya NSABIMANA Ernest kiregera kwiregura gifite ishingiro.
20.Rutegetse MUGANGA Chantal guha NSABIMANA Ernest 1.000.000 Frw akubiyemo ayo gushorwa mu rubanza n’igihembo cy’avoka.
21.Rutegetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe hinjizwa iki kirego, ihwana n’ibyakozwe muri uru rubanza.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 24/09/2025.