Umuhanzi Mr. Lee, umwe mu bagize itsinda B2C Entertainment, yasobanuye ibivugwa ko iri tsinda riri mu marembera yo gutandukana, ahamya ko ayo makuru adafite ishingiro. Ibi abigarutseho nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga itsinda abarizwamo rigiye gusenyuka.
Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ibihuha bivuga ko abagize iri tsinda bafite gahunda yo gutandukana buri wese agatangira gukora ku giti cye. Ariko Mr. Lee yabiteye utwatsi yivuye inyuma, avuga ko nta gahunda ihari yo gutanduka cyagwa igitekerezo nkicyo cyigeze kibaho.
Yagize ati: “Sinzi aho ayo makuru yaturutse. Iyo haba hari icyabaye kikaba intandaro yo gutanduka, byari kumvikana. Ariko sinzi uko byatangiye. Nanjye nabibonye ku mbuga nkoranyambaga nka bandi bose.”

Uyu muhanzi yakomeje asobanura ko mu itsinda rya B2C nta makimbirane cyangwa kutumvikana byabayeho imbere mu itsinda, ashimangira ko ubucuti bafitanye udashingiye ku mafaranga cyangwa ku ishakira izina.
Ati: “Twebwe umubano wacu ntabwo ushingiye ku mafaranga cyangwa ibindi bintu runaka abantu bamwe bapfa oya!!. Turi abavandimwe mu buryo bwose bushoboka. Turacyakunda kandi tuzakomeza dukorane, muri make turacyari kumwe nk’uko byahoze.”






