Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Miley Cyrus, yemeje ko yambitswe impeta n’umukunzi we Maxx Morando, umuhanzi w’ingoma bamaze imyaka ine bakundana. Amakuru yo kwambikana impeta yatangajwe nyuma y’uko Cyrus agaragaye yambaye impeta y’iza zahabu n’amabuye ya diyama ubwo yari mu muhango wo kwerekana filime Avatar: Fire and Ash wabereye i Los Angeles ku wa mbere.
Mu kiganiro yahaye Good Morning America ku wa gatatu, Cyrus w’imyaka 33 yavuze ko Morando yasabye ko babana akaramata ubwo bari mu rugendo rwakorwaga muri Aziya. Yagize ati: “Si ibintu byoroshye kuntungura kuko nkunda kugenzura ibintu byose, ariko uwo mwanya naratunguwe cyane.”

Miley Cyrus, wamamaye mu ndirimbo nka Flowers na Party in the U.S.A, yigeze gushyingirwa n’umukinnyi wa filime Liam Hemsworth mu 2018, ariko gatanya yabo yatangajwe mu 2019 nyuma y’imyaka 10 bakundana mu bihe bitandukanye.
Cyrus yatangaje ko we na Morando bahuye bwa mbere ku “blind date”—igisanzwe gihuza abantu bataziranye—nk’uko yabibwiye British Vogue mu 2023. Morando, w’imyaka 27, ni umucuranzi w’ingoma mu itsinda ryo muri Los Angeles ryitwa Liily Band. Iryo tsinda ryigeze kwitabira igitaramo cya Cyrus gisoza umwaka mu birori bya NBC Miley’s New Year’s Eve Party mu 2022, barikumwe n’abahanzi bakomeye barimo Dolly Parton na David Byrne.

Agaragaza impeta ye nshya, Cyrus yavuze ko Morando yayihisemo neza cyane. Ati: “Jye na Maxx tumaze imyaka ine turi kumwe kandi biragaragara uburyo nakuze muri iyo myaka. Ukeneye umuntu uguhora hafi akubwira ko ushoboye.”
Miley Cyrus aherutse gusohora indirimbo ye nshya Dream as One, iri mu bice bishya bya filime Avatar. Yanasohoye album ye ya cyenda mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko avuga ko atarafata icyemezo cyo gukora urugendo rw’ibitaramo kubera ko ingendo nyinshi zimugora mu kwita ku buzima bwe no mu mutwe.
Ibyemezo by’urukundo rwa Cyrus na Morando byakiriwe neza n’abafana n’inshuti zabo, cyane cyane ko bombi basanzwe bakorera hamwe ibikorwa by’umuziki no gushyigikirana mu rugendo rw’ubuhanzi.





