• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, April 9, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Miley Cyrus yemeje ko yambitswe impeta n’umunyamuziki Maxx Morando nyuma y’imyaka ine bari kumwe

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 4, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Miley Cyrus, yemeje ko yambitswe impeta n’umukunzi we Maxx Morando, umuhanzi w’ingoma bamaze imyaka ine bakundana. Amakuru yo kwambikana impeta yatangajwe nyuma y’uko Cyrus agaragaye yambaye impeta y’iza zahabu n’amabuye ya diyama ubwo yari mu muhango wo kwerekana filime Avatar: Fire and Ash wabereye i Los Angeles ku wa mbere.

Mu kiganiro yahaye Good Morning America ku wa gatatu, Cyrus w’imyaka 33 yavuze ko Morando yasabye ko babana akaramata ubwo bari mu rugendo rwakorwaga muri Aziya. Yagize ati: “Si ibintu byoroshye kuntungura kuko nkunda kugenzura ibintu byose, ariko uwo mwanya naratunguwe cyane.”

Milley Cyrus kuri tapis rouge

Miley Cyrus, wamamaye mu ndirimbo nka Flowers na Party in the U.S.A, yigeze gushyingirwa n’umukinnyi wa filime Liam Hemsworth mu 2018, ariko gatanya yabo yatangajwe mu 2019 nyuma y’imyaka 10 bakundana mu bihe bitandukanye.

Cyrus yatangaje ko we na Morando bahuye bwa mbere ku “blind date”—igisanzwe gihuza abantu bataziranye—nk’uko yabibwiye British Vogue mu 2023. Morando, w’imyaka 27, ni umucuranzi w’ingoma mu itsinda ryo muri Los Angeles ryitwa Liily Band. Iryo tsinda ryigeze kwitabira igitaramo cya Cyrus gisoza umwaka mu birori bya NBC Miley’s New Year’s Eve Party mu 2022, barikumwe n’abahanzi bakomeye barimo Dolly Parton na David Byrne.

Milley Cyrus n’umukunzi Morando bambikanye impeta y’urudashira

Agaragaza impeta ye nshya, Cyrus yavuze ko Morando yayihisemo neza cyane. Ati: “Jye na Maxx tumaze imyaka ine turi kumwe kandi biragaragara uburyo nakuze muri iyo myaka. Ukeneye umuntu uguhora hafi akubwira ko ushoboye.”

Miley Cyrus aherutse gusohora indirimbo ye nshya Dream as One, iri mu bice bishya bya filime Avatar. Yanasohoye album ye ya cyenda mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko avuga ko atarafata icyemezo cyo gukora urugendo rw’ibitaramo kubera ko ingendo nyinshi zimugora mu kwita ku buzima bwe no mu mutwe.

Ibyemezo by’urukundo rwa Cyrus na Morando byakiriwe neza n’abafana n’inshuti zabo, cyane cyane ko bombi basanzwe bakorera hamwe ibikorwa by’umuziki no gushyigikirana mu rugendo rw’ubuhanzi.

Previous Post

Urubanza rwa Djihad na Bagenzi be Rwasubitswe kubera kubura Umwunganizi

Next Post

Indirimbo ya pornographie iri kwifashishwa na White House mu kwiruka abimukira

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
1 hour ago

Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph uzwi nka Musinga Joe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Agakanzu ka Murerwa”, igaruka ku mateka yihariye...

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
3 hours ago

Mu gihe u Rwanda riri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Bwiza...

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
3 hours ago

Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bakomeye mu Karere...

Next Post
Indirimbo ya pornographie iri kwifashishwa na White House mu kwiruka abimukira

Indirimbo ya pornographie iri kwifashishwa na White House mu kwiruka abimukira

Davido yageze i Kigali habura amasaha macye ngo aririmbire abafana be

Davido yageze i Kigali habura amasaha macye ngo aririmbire abafana be

Juno Kizigenza na Ariel Awayz basomaniye ku rubyiniro

Juno Kizigenza na Ariel Awayz basomaniye ku rubyiniro

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa
Amateka

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
April 9, 2026
Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka
Amateka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32
Imyidagaduro

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye
Amateka

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.