Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, umuhanzi Mikie Wine yatangaje uruhande rwe rutari rusanzwe ruzwi n’abafana be. Mu kiganiro ( interview), uyu muhanzi wo muri Fire Base Crew yasabwe kuvuga uruhande rwe rutazwi cyangwa ubushobozi abantu batazi ko afite.
Yasubije igisubizo cyatuguye benshi. Uyu muhanzi yavuze ko atatinya kuvuga ko afite impano yo kwerekwa no gusegera abantu, n’impano atajya atangaza, aho asengera abantu kandi bagakira.
Mikie yagize ati: “Ni ubuhe bushobozi mfite abantu batazi? mfite impano zitandukanye ishobora kuba ari impano cyangwa ikindi kintu kidasanzwe, ndetse ibyo byose n’umugisha. Mu ijambo rimwe: nsengera abantu bagakira.”
Uretse uru ruhande rwe rwo kwerekwa no gusengera abantu, Mikieyanahishuye bimwe mu bimuranga mu buzima bwe bwa buri munsi. Avuaga ko iyo afashe umwanya wo gutembera adashobora kwibagirwa atajya—ingofero.
Ati: “Iyo giye gutembera si shobora kwibagirwa ingofero ndetse n’amazi arimo isukari n’utundi tunu nkenerwa muri siporo.”
Muri iki kiganiro Mikie yanavuze ko ari umuntu utangorana kandi wumva amarangamutima y’undi muntu. yanasobanuye ko ari umuntu ugira urukundo cyane, ndetse rimwe na rimwe bimuviramo gukomeretswa.
Yongeyeho ati: “Ndi umuntu ugira urukundo rwinshi cyane. Nkunda Imana kandi nkunda n’abantu muri rusage. Ni yo mpamvu akenshi nkomeretswa.







