Umuyobozi wa Sulubada High Skool Entertainment, Michael Mukwaya wmamaye cyane ku mazina ya Mikie Wine, yashimye cyane umugore we Pauline Kemigisha, ashimangira uruhare rukomeye yagize mu kumutera imbaraga no kumushishikariza gutegura ibitaramo bye bwa mbere mu mateka y’umuziki ye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Mikie Wine yavuze ko Kemigisha ari we wamuhaye icyizere no kwishakamo ubutwari bwo gutegura ibitaramo bibiri amaze gukora kugeza ubu, ibi bitaramo yabikoze mu mwaka wa 2024 n’uwa 2025.
Uyu muhanzi yasobanuye ko igitekerezo cyo gutegura igitaramo cye bwite cyaje nyuma yo gutaramira mu gitaramo cyari cyateguwe na Pallaso. Avuga ko ari umugore we wahise amushishikariza kudapfusha ubusa uwo mwanya, amugira inama yo kwihutira kujya kuri Jahazi Pier, kuhategurira igitaramo no gushyiraho itariki.
Ati: “Kemigisha yanyigishije kwiyizera. Nahise njya gufata aho igitaramo kizabera, ntangira kwamamaza, maze byose bigenda neza.”
Umunsi w’igitaramo waje kugera kiraba, igitaramo cyaje kugenda neza cyane, bituma Mikie Wine arushaho kwigirir icyizere.
Nyuma y’iyo ntsinzi, Kemigisha yongeye kumutera ingabo mu bitugu, amushishikariza kugerageza izindi nzozi yari amaranye igihe ariko afite ubwoba, ari zo zogutegura igitaramo muri Serena Hotel.
Nubwo yari afite impungenge nyinshi, Mikie Wine yafashe umwanzuro wo kugerageza ayo mahirwe, maze icyo gitaramo kiza kuba mu Ugushyingo 2025. Nubwo kitageze uko yari abyiteze, avuga ko yari intambwe ikomeye cyane yari ateye mu buzima bwe bwite no mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yashoje ashimira bikomeye umugore we, amushimira kumufasha gutsinda ubwoba yari amaranye igihe kirekire no kumuba hafi mu bihe bikomeye kandi by’ingenzi umwuga we w’umuziki.







