Umwe mu baproducer b’umuziki bakomeye muri Ugand, Michael Fingers Mugisa, yashize ahagaragara amwe mu mateka akubiye mu ndirimbo y’icyamamare Bebe Cool, iyo indirimbo ni Love You Everyday, aho avuga ko gukora uyu mushinga ari umwe wa mushimishije cyane kuruta izindi mishinga yakoze mu buzima bwe bw’umuziki.
Love you everyday n’indirimbo, yagize uruhare runini mu kazamura izina rya Bebe Cool, ku rwego mpuzamahanga sibyo gusa kuko iy’indirimbo yamufashije kwitabira ibitaramobigiye bitandukanye hirya no hino muri Afurika ndetse n’ibitaramo mpuzamahanga, yaje mu buryo atari yitezwe.
Nk’uko Fingers abivuga, uwo mushinga wo gukora iyo ndirimbo watangiye mu minsi mike, mu gihe Bebe Cool yari amaze kugaragaza ubushake bwo gukora na we.
Fingers yahise ajya muri studio afata iyo ndirimbo […] Icyo gihe, uyu muproducer yari agikundana na Esther Nabaasa, umwandi w’indirimbo akana ba n’umuririmbyi icyarimwe kandi ufite impano.
Fingers yahaye injyana y’indirimbo Esther, amze nawe amwandikira amagambo y’indirimbo asoje kuyandika arayi mwoherereza. Ayo magambo yaje kohererezwa Bebe Cool, nawe ako kanya arayakunda ahita ayakuramo indirimbo.
Ati: “Bebe Cool agisoma iyo ndirimbo yari yanditswe na Esther, ako kanya yahise ayikunda cyane.”

Nyuma, Esther yagarutse muri Uganda kugira ngo asoze y’indirimbo, maze Bebe Cool nawe ahita ajya muri studio kugira ngo nawe ayishyire mu majwi.
Y’indirimbo ikimara gusohoka, Fingers yafashe icyemezo kidasanzwe cyo kutayikora mix cyagwa masterling we ubwe. Ahubwo, yayohereje ku nshuti ye ituye muri London, umwe muba producer batsindiye Grammy Awards, akaba yaramamaye cyene mu gukora mix na masterling.
Akomeza avuga ko nubwo yaciye amafaranga menshi, ati: “Producer wari ugiye kuyikora yaduciye ari hagati ya $5,000 na $10,000, mu byukuri yari menshi cyane ntabushobozi twari dufite, ariko nyuma yemeye ku yidukorera ku mafaranga make navuga ko byari nk’ubuntu, kuko twishyuye amafaranga y’umuriri gusa.”
Fingers yasobanuye ko iyo wumvise uko varsion ya mbere yarime ukagereranya n’iyo mastered, wumva harimo itandukaniro rinini cyane.
Nyuma yo kumva version y’iyindirimbo, Bebe Cool yahise avuga ko indirimbo ikwiye gukorerwa amashusho meza cyane. ntiyoge gukorera amashusho mu gihugu, yahisemo gukorana n’umwanditsi w’amashusho w’umunya-Nigeria, Clarence Peter, uyu muyobozi w’amashusho yase amujyana muri Kenya aba ariho bakorera amashusho y’iyi ndirimbo.
Yasoje agira ati: “Byakozwe vuba cyane ko bitari byateguwe, ikindi nibyo byiza bya muzika. hari igihe ibintu biza bitunguranye, Ugasanga nayandi mahitamo ukabikora, hanyuma ubuhanga bukigaragaza.”







