Urubanza rwa Majoro Jean Claude Habineza ukurikiranyweho miliyoni 485 Frw ntirwabaye
Ku wa 22 Nzeri 2025 urukiko rwa Gisirikare ruherereye I Nyamirambo rwagombaga kuburanisha mu mizi urubanza rwa Majoro Jean Claude Habineza ukurikiranyweho miliyoni 485 Frw.
Ntabwo urubanza rwaciwe, icyakora abari muri uru rubanza bamenyeshejwe ko bazakomeza inzira y’ubuhuza, icyifuzo cyari cyaratanzwe n’uregwa.
Ku wa 16 Nzeri 2025 ku rukiko rwa Gisirikare ruherereye mu karere ka Nyarugenge I Nyamirambo hagombaga kuburanishwa urubanza rwa Majoro Jean Claude Habineza n’umusivile Bavakure Ndekwe Felix.
Icyakora siko byagenze bitewe nuko Majoro Jean Claude Habineza yifuje kwiyunga n’abo yambuye amafaranga asaga miliyoni 485 kugirango ashakishe inzira zo kubishyura ku neza (pre-bargaining).
Nyuma yuko abambuwe amafaranga na Majoro Habineza Jean Claude bahuriye kuri gereza ya Gisirikare ku Murindi nkuko amakuru abihamya, yavuze ko yifuza gufungurwa by’agateganyo bityo akajya gushaka ubwishyu.
Icyakora Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwamubereye ibamba bumusaba gukoresha ubundi buryo bwose akishyura abo yaririye amafaranga.
We rero yagaragaje impungenge ko atari kubasha gukurikirana ibyo yatumije hanze y’u Rwanda birimo imodoka, icyakora bituma urubanza rwimurwa rushyirwa ku wa 22 Nzeri 2025 saa tatu za mu gitondo.
Mu guhura n’abo yaririye amafaranga na Zigama CSS (banki ya gisirikare yakorewemo ibyo byaha) nayo yari ihagarariwe muri uwo muhuro wo gushaka uko haboneka ubwishyu.
Kuri ubu rero amakuru ahari avuga ko bazamusanga kuri gereza ya Gisirikare bagashakira hamwe igisubizo kirambye. Iyo nzira nidatanga umuti hazatangazwa itariki yitabe urukiko aburane.