Umunyabigwi mu gukina filime, Lily James, yamaze kwemezwa nk’umwe mu bakinnyi bazagaragara muri Subversion, filime nshya y’icyikango izakinirwa mu bwato bubaburi mu nyanja. Iyi filime ikaba izayoborwa na Patrick Vollrath ku bufatanye na kompanyi ya Amazon MGM Studios.
Inkuru y’iyi filime yanditswe na Andrew Ferguson, igasobanurwa nk’inkuru isa na Die Hard, ariko igakinirwa mu bwato bw’intambara. Iribanda ku wahoze ari umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi (ikazakinwa na Chris Hemsworth), wari uzwiho ubunyamwuga mu kazi ke.
Uyu musirikare azashyirwa ku gitutu n’umutwe w’abagizi ba nabi bakora nk’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba, bamutegeka gutwara ubwato bw’intambara butwaye imizigo itemewe, banyuze mu nyanja mpuzamahanga.
Mu gihe akigerageza gukora ibyo bamutegetse, yisange ahanganye n’imipaka n’urutoto akomanyirijwe n’umupolisi wo mu Ngabo zirinda inkombe (uzakinwa na Lily James) wamukurikiranye. Aba bombi bazinjira mu rugamba rucicikana rufite uruhurirane rw’imbogamizi, haba imbere mu bwato no hanze yabwo.
Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime riteganyijwe gutangira muri Nzeri 2025 muri Australia.
Lorenzo di Bonaventura ni we uzayobora itegurwa ry’iyi filime nk’umuyobozi mukuru, afatanyije na Stephen Shafer na Greg Cohen nk’abashinzwe ubucuruzi, bose babarizwa muri kompanyi di Bonaventura Pictures.
Mbere y’uko Subversion ijya hanze, Lily James azabanza kugaragara muri Relay, filime azakinamo ahanganye na Riz Ahmed, iyobowe na David Mackenzie. Iyo filime yamuritswe bwa mbere muri Tribeca Film Festival ya 2025 kandi biteganyijwe ko izasohoka muri sinema zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 22 Kanama 2025.
James azanagaragara muri filime yitwa Swiped, ishingiye ku buzima bwa Whitney Wolfe Herd, washinze urubuga rw’imibanire rwa Bumble. Iyo filime, nawe ari mu bayitunganyije biciye mu kigo cye Parodos Pictures, izerekanwa bwa mbere muri Toronto International Film Festival ya 2025.
Kugeza ubu, Lily James ari mu ifatwa ry’amashusho ya Harmonia, filime y’icyikango y’amarangamutima iyobowe na Guy Nattiv, ndetse aherutse no gusoza indi filime yitwa Bad Lieutenant: Tokyo yatewe inkunga na Neon ikayoborwa na Takashi Miike.
Uyu mukinnyi w’umwongerezakazi yigeze guhabwa ibihembo bikomeye nka Emmy, Golden Globe, na Critics Choice kubera uko yitwaye akina Pamela Anderson muri filime Pam & Tommy yacaga kuri Hulu. Lily James ahagarariwe n’amashyirahamwe akomeye mu by’itangazamakuru n’imyidagaduro arimo UTA na Sloane Weber muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Tavistock Wood mu Bwongereza.