Umunyamakuru wo muri Uganda Sheena Holm, akora kuri reality TV, yavuye mu gihugu yerekeza muri Kenya nyuma y’uko Leta ya Unganda ikuyeho internet, mbere ya’amatora ateganyijwe ku ya 15 Mutarama 2026.
Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, Sheena Holm, yanenze bikomeye icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itumanaho muri Uganda (Uganda Commuications Commission) cyo gukuraho internrt bitewe n’amatora. Yanagaragaje ko muri iki gihe abantu benshi bashingira ku ikoranabuhanga kandi barikoresha ubuzima bwabo bwa buri munsi bityo gukuraho internet atari umwanzu mwiza, anavuga ko hari n’abayifata nk’ikiyobyabwenge, bityo gukuraho internet bishobora kubaviramo kwiheba no guhangayika.
Sheena yavuze ko gukuraho internet byamuteye impungenge zi komeye, ari na byo byamuteye gufata icyemezo cyo kuva mu gihugu.
Yagize ati: “Si sobanukiwe uko dushobora kuba turi mu gihugu gifata icyemezo cyo gukuraho internet kubera amatora??? Ese muzi uko ibyo bintu bibabaza?.”
Yakomeje agira ati: “Muzi uko abantu bamwe bagizwe imbata na internet, kandi ibyo bishobora kubatera agahinda gakabije ndetse n’impungenge. Kuba nta interent mu gihugu sibyumva pe!. Ndumva agahinda kansanze ndumva nenda kurira.”
Ntibyatinze mbere y’uko ashyira ifoto ku mbuga nkoranyamabga ari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, bigaragaza ko yari amaze kuva muri Uganda muri iki fitondo.
Yasoje agira ati: “Nasanze ntari umusirikare ukomeye w’Imana. Bisobanura ko ntabasha ku byihanganira.”
“Nasanze ntari mu basirikare bakomeye b’Imana.







