Umuhanzi Senderi Hit agiye gutangiza ibitaramo ngarukamwaka mu Karere ka Kirehe aho avuka, bikazajya byitwa “Kirehe Twataramye”. Igitaramo cya mbere kizabera i Nyarubuye ku wa 27 Ukuboza 2025, kikaba cyitezweho gususurutsa abaturage no guteza imbere ubuhanzi muri ako karere kagiye gisigara inyuma mu kwakira ibitaramo binini.
Aganira na Impinga.net Senderi Hit avuga ko iki gitekerezo cyavuye ku kuba imishinga y’ibitaramo bikunze kwibera mu turere twegereye Kigali, bigatuma Kirehe ititabwaho uko bikwiye. Ati: “Iwacu i Kirehe haba abaturage bakunda umuziki kandi bitabira ibikorwa by’abahanzi. Inshuro nyinshi ibitaramo bigarukira i Ngoma, numva ari njye wagombaga gufata iya mbere.”

Yakomeje abwira impinga.net ko iki gitaramo ari icya mbere kizahuriza hamwe abahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Mico The Best, Platini P, Marina, Intore Tuyisenge, Rumaga n’abandi batandukanye. Aba bose bazifatanya na Senderi Hit mu gutaramira abaturage.
Uyu muhanzi ahamya ko arimo gutegura iki gikorwa ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, cyane ko ubuyobozi bubona ari amahirwe yo kumenyekanisha ubwiza bw’akarere no guteza imbere ubukerarugendo. Ati: “Nkunda abantu b’iwacu ku buryo numvaga hari icyo mbagomba. Natangaje igitekerezo mu buyobozi bw’Akarere, baragishima, none turafatanyije.”
Senderi Hit avuga ko nubwo ibitaramo bya mbere bitangirizwa i Nyarubuye—ahantu nyaburanga hafite amateka maremare—mu myaka iri imbere bizajya bimusaba kuganira n’Akarere kugira ngo bategure uko byajya bikwirakwira mu mirenge itandukanye ya Kirehe.
Abatuye Kirehe n’abahaturiye biteze ko “Kirehe Twataramye” izaba umwanya mwiza wo guhuza abaturage, guteza imbere impano z’abahanzi b’iwabo ndetse no gushyigikira iterambere ry’akarere binyuze mu buhanzi n’umuco.







