Umunyezamu wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Kimenyi Yves, yasezeye burundu gukina nk’uwabigize umwuga afite imyaka 34, ariko ahita atangaza umushinga mushya yise Beyond 90.
Uyu mushinga ugamije gufasha abakinnyi gutekereza ku buzima bwabo burenze iminota 90 y’umukino.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kimenyi yavuze ko imvune ikomeye yagize ari yo yamuhatiye gufata icyemezo cyo guhagarika gukina, nubwo atari cyo yari yifuza.
Iyo mvune yayigize mu 2023, ubwo yari kumwe na AS Kigali basuye Musanze FC, aho yavunitse ‘tibia’ bikomeye.
Yagize ati: “Nagerageje kugaruka mu kibuga inshuro nyinshi, nkora imyitozo n’ubuvuzi bushoboka bwose, ariko umubiri wanze kugaruka uko nari niteze.”
Kimenyi yatangiye urugendo rwe nk’uwabigize umwuga mu 2012 muri Isonga FC, mbere yo kwerekeza muri APR FC aho yamaze imyaka itanu atwara ibikombe bitandukanye.
Yanyuze kandi muri Rayon Sports ndetse no muri SC Kiyovu Sports, aho yibuka nk’ahantu yagiriye ibihe byiza by’umwihariko.
Yashimye kandi amahirwe yagize yo kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, agaragaza ko ari ishema azahorana. Ati: “Gukinira igihugu cyawe ni inzozi z’umukinnyi wese. Nishimira ko nanjye nabigezeho.”
Nubwo asezeye mu kibuga, Kimenyi yavuze ko atavuye muri ruhago. Umushinga Beyond 90 yatangije ugamije gufasha abakinnyi gutegura ejo hazaza habo, cyane cyane mu bijyanye n’imishinga, imari n’imitekerereze yo kwiyubaka nyuma yo guhagarika gukina.
Ati: “Abakinnyi benshi dutekereza ku mupira gusa, ariko ubuzima burakomeza na nyuma yawo. Ndashaka gutanga umusanzu mu gutuma buri mukinnyi atekereza kure, akagira icyerekezo cy’ejo hazaza.”
Kimenyi Yves asize izina rikomeye mu mateka ya ruhago nyarwanda, ariko urugendo rwe rushya rwerekana ko n’iyo umukino urangira, indi ntangiriro iba itangiye.










