• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Joeboy ashyigikiye Tyla kuri Grammy

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 8, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Joeboy yatangaje ko umunyamuzikazi w’Umunya-Afurika y’Epfo Tyla yari akwiriye igihembo cya Grammy Awards cya 2026 mu cyiciro cya Best African Music Performance, nubwo hari bamwe mu bakunzi b’umuziki bo muri Nigeria batabyishimiye.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2026, Tyla yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo ye Push 2 Start, atsinda abahanzi bakomeye barimo Davido, Wizkid, Burna Boy, Omah Lay na Ayra Starr.

Gusa iki gihembo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu bakunzi b’umuziki bo muri Nigeria bavugaga ko umwe mu bahanzi babo ari we wari ukwiriye kukegukana.

Mu kiganiro Joeboy yagiranye n’umunyamakuru Jay On-Air, yavuze ko nubwo ku giti cye yifuzaga ko Davido ari we utsinda, adashidikanya ko Tyla na we yari akwiriye iki gihembo kubera akazi gakomeye yakoze mu muziki.

Yagize ati: “Ku giti cyanjye nifuzaga ko Davido ari we utsinda, ariko nanone Tyla ni umuhanzi mwiza cyane. Nta wavuga ko atari akwiriye iki gihembo.”

Joeboy yongeyeho ko nubwo hari abakomeje kunenga ibyavuye muri aya marushanwa, Tyla akwiye guhabwa icyubahiro kubera umusaruro amaze kugeraho mu muziki wa Afurika.

Yagize ati: “Abantu bashobora kubivugaho byinshi uko bashaka, ariko Tyla yari akwiriye gutsinda Grammy. Ntabwo nabinenga.”

Uyu muhanzi yanavuze ko Tyla ari umwe mu bahanzi yifuza kuzakorana na bo mu bihe biri imbere, agaragaza ko amwemera cyane ku mpano ndetse no ku mbaraga ashyira mu muziki we.

Tyla amaze kuba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika, by’umwihariko nyuma yo kwamamara ku rwego mpuzamahanga abikesha indirimbo Water yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok.

Gutsindira Grammy inshuro ebyiri bikomeje kumushimangira nk’umwe mu bahanzi bari kuzamura izina ry’umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Uganda: Viana Indi, Christine Nampeera na Imo Unusual bifatanyije n’abagore kwizihiza Women’s Day

Next Post

Spice Diana yashishikarije abagore ku mwigiraho bagakora cyane

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
4 hours ago

Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye kuri YouTube yagezemo mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music...

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
5 hours ago

Agahinda k’abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana mu bitaramo bitandukanye, kongeye kuzamurwa n’umufana wasomeye Winnie Nwangi mu...

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
6 hours ago

Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina nka “Diddy” yagabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki...

Next Post
Spice Diana yashishikarije abagore ku mwigiraho bagakora cyane

Spice Diana yashishikarije abagore ku mwigiraho bagakora cyane

Abahanzi barimo Alicia na Germaine, The Ben, Bruce Melodie mu begukanye ibihembo bya Shining Star

Abahanzi barimo Alicia na Germaine, The Ben, Bruce Melodie mu begukanye ibihembo bya Shining Star

Ku rugo rwa Rihanna humvikanye amasasu

Ku rugo rwa Rihanna humvikanye amasasu

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo
Uncategorized

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.