Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Joeboy yatangaje ko umunyamuzikazi w’Umunya-Afurika y’Epfo Tyla yari akwiriye igihembo cya Grammy Awards cya 2026 mu cyiciro cya Best African Music Performance, nubwo hari bamwe mu bakunzi b’umuziki bo muri Nigeria batabyishimiye.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2026, Tyla yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo ye Push 2 Start, atsinda abahanzi bakomeye barimo Davido, Wizkid, Burna Boy, Omah Lay na Ayra Starr.
Gusa iki gihembo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu bakunzi b’umuziki bo muri Nigeria bavugaga ko umwe mu bahanzi babo ari we wari ukwiriye kukegukana.
Mu kiganiro Joeboy yagiranye n’umunyamakuru Jay On-Air, yavuze ko nubwo ku giti cye yifuzaga ko Davido ari we utsinda, adashidikanya ko Tyla na we yari akwiriye iki gihembo kubera akazi gakomeye yakoze mu muziki.
Yagize ati: “Ku giti cyanjye nifuzaga ko Davido ari we utsinda, ariko nanone Tyla ni umuhanzi mwiza cyane. Nta wavuga ko atari akwiriye iki gihembo.”
Joeboy yongeyeho ko nubwo hari abakomeje kunenga ibyavuye muri aya marushanwa, Tyla akwiye guhabwa icyubahiro kubera umusaruro amaze kugeraho mu muziki wa Afurika.
Yagize ati: “Abantu bashobora kubivugaho byinshi uko bashaka, ariko Tyla yari akwiriye gutsinda Grammy. Ntabwo nabinenga.”
Uyu muhanzi yanavuze ko Tyla ari umwe mu bahanzi yifuza kuzakorana na bo mu bihe biri imbere, agaragaza ko amwemera cyane ku mpano ndetse no ku mbaraga ashyira mu muziki we.
Tyla amaze kuba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika, by’umwihariko nyuma yo kwamamara ku rwego mpuzamahanga abikesha indirimbo Water yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok.
Gutsindira Grammy inshuro ebyiri bikomeje kumushimangira nk’umwe mu bahanzi bari kuzamura izina ry’umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.







