Israel yibasiye ahantu habitse ibikoresho bya nikleyeri n’ahari ibya gisirikare bya Irani, ndetse n’ahantu hari ibikorwa by’abikorera ku giti cyabo, cyane cyane mu burengerazuba bw’igihugu hafi y’umurwa mukuru wa Tehran.
N’ubwo byinshi muri ibyo bitero byaturutse mu kirere, birakekwa ko ikigo gishinzwe iperereza cya Israel, Mossad, na cyo cyagize uruhare rukomeye mu kumenya no gutoranya aho ibyo bitero bigomba kugabwa.
Abashinzwe iperereza ba Mossad bakoresheje indege zitagira abapirote (drones), zinjizwa muri Irani mu ibanga rikomeye cyane, bagamije guperereza no kumenya aho ibikoresho by’ubwirinzi bwa Irani aho biri, cyane cyane ko hari abayobozi ba Irani baherutse gukeka ko ingabo za Israel zinjijwe rwihishwa.
Umubare munini w’abakozi bakomeye mu gisirikare no mu rwego rwa nikleyeri barishwe muri ibyo bitero kuva byatangira ku wa 13 Kamena, bigaragaza ko Israel yari ifite amakuru y’aho bari baherereye.

Biragoye kumenya uruhare rwa Mossad muri ibi bitero – Israel ikunze kuvuga gake ku bikorwa by’iri perereza, kandi nubwo hari andi mashami y’iperereza, ibi ni bimwe mu byo tuzi ku bikorwa bya Mossad mu bihe byashize:
Ismail Haniyeh, umuyobozi wa politiki w’umutwe wa Hamas, yishwe ari mu nzu i Tehran ku wa 31 Nyakanga 2024. Israel ntiyigeze ibyemera ako kanya, ariko nyuma y’amezi make Minisitiri w’ingabo wa Israel, Katz, yaje kwemera ko Israel ari yo yari inyuma y’urwo rupfu.
Uburyo Haniyeh yishwemo ntiburamenyekana neza. Khalil al-Hayya, umwe mu bayobozi ba Hamas, yabwiye itangazamakuru ko Haniyeh yarashwe igisasu cya misile, akurikije amagambo y’abari hafi ye. Icyakora, ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko yishwe na bombe yari yashyizwe mu nyubako mu amezi abiri yari ashize.
Amakuru dukesha BBC ivuga ko itabashije kugenzura ibyatangajwe ku buryo bwigenga. Haniyeh ni umwe mu bayobozi benshi ba Hamas bishwe na Israel kuva ku wa 7 Ukwakira 2023, nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel.
Ku wa 17 Nzeri 2024, ibihumbi by’ibikoresho biturika byaturikirijwe rimwe mu bice bitandukanye bya Libani, cyane cyane aho umutwe wa Hezbollah ufite ibirindiro. Abari barinze ibyo bikoresho barakomeretse ndetse bamwe barapfa.
Umunsi wakurikiyeho, haturitse ibikoresho by’itumanaho (walkie-talkies), nabyo byahitanye abantu ndetse bikomeretsa benshi.
Israel yaje kwemera ko ari yo yagabye ibyo bitero, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Israel nyuma y’amezi abiri. Mu kiganiro na CBS, bamwe mu bakozi ba Mossad bavuze ko ibyo bikoresho byari byashyizwemo ibiturika mu buryo bw’ibanga.

Mu Ugushyingo 2020, Mohsen Fakhrizadeh, inzobere muri nikleyeri muri Irani, yishwe arashwe mu mujyi wa Absard hafi ya Tehran, hakoreshejwe imbunda igenzurwa na Artificial Intelligence.
Benjamin Netanyahu yari yarigeze kwerekana inyandiko zagaragazaga umugambi wa Irani wo gukora intwaro za nikleyeri, avuga ko Fakhrizadeh yari umuntu ukomeye mugukora ibitwara bya kirimbuzi.
Mu 2010, Mahmoud al-Mabhouh, umwe mu bayobozi ba gisirikare ba Hamas, yishwe ari muri hoteli i Dubai. Polisi yemeje ko yishwe n’agatsiko k’abantu nyuma yo kugenzura amashusho ya camera. Bivugwa ko yishwe bamushyize ku ku gatebe kamashanyarazi (electric chair), mbere yo kumuniga.
Israel ntabwo yigeze yemera uruhare rwa Mossad muri ubwo bwicanyi.
Mu 1996, Yahya Ayyash, wari uzwiho gukora ibisasu bya bombe, yishwe hakoreshejwe telefone ya Motorola Alpha yari yashyizwemo igisasu cy’intambi gipima 50g.
Mu ntangiriro z’1980s, Mossad yashoboye kugeza Abayahudi barenga 7,000 b’Abanya-Ethiopia muri Israel ibakuye muri Sudani. Ibi byakozwe mu ibanga rikomeye, bifashishije hoteli y’inyiganano ku nkengero z’Inyanja Itukura.
Nyuma y’uko abantu ba Black September bishe abakinnyi ba Israel muri Olympics i Munich, Mossad yatangiye ibikorwa byo kubahiga, harimo Mahmoud Hamshari wiciwe i Paris n’igisasu cyari cyashyizwe muri telefone ye.

Mossad yatangaje amakuru y’ingenzi yafashije ingabo za Israel gutabara abari bafashwe bugwate n’abarwanyi ba PFLP muri Uganda, bagatabarwa n’ingabo za Israel, ku buryo benshi bahasize ubuzima.
Mu 1960, Mossad yafashe Adolf Eichmann, umwe mu bayobozi ba Nazi bateguye Jenoside yakorewe Abayahudi. Yamuvanye muri Argentina amujyana muri Israel, aho yaje guhanishwa igihano cy’urupfu.
Ku ya 7 Ukwakira 2023, Mossad yanenzwe kutabasha kumenya igitero cya Hamas cyahitanye abantu barenga 1,200, abandi barashimutwa bajyanwa Gaza.
Misiri na Syria bagabye igitero kuri Israel ku munsi wa Yom Kippur mu 1973, bitunguranye. Nubwo Israel yaje kwirwanaho, kikaba ari kimwe mu byagaragaje intege nke z’ubutasi bwa Israel.
Ba maneko ba Israel bagerageje kuroga Meshaal i Jordanie mu 1997, ariko barafatwa. Israel yaje kumuha umuti wo ku muvura.
Mu 2003, Israel yagabye igitero cyahitanye umugore n’umuhungu wa al-Zahar, ariko we aracika.
Umutwe w’iperereza wa Israel wafashwe uri mu mugambi wo gutega ibisasu mu Misiri. Ibi byateje ikibazo gikomeye cya politiki muri Israel mu 1954.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO