Nyuma y’iminsi itari mike hasakaye amashysho ya Diamond Platnumz na Zachu bashyingiranwa, haravugwa makuru y’uko nyina wa Zuchu ko ashobora kuba atarishimiye iryo shyingirwa.
Igitangazamakuru NipasheDigital, cyagerageje kuvugisha uyu mubyeyi wa Zuchu, Khadija Kopa, ku muyoboro wa telefoni kifuza ku mubaza ibijyanye n’ishyingiranwa niba yaba yaratanze umugisha wa kibyeyi ku mukobwa we.
Uyu mubyeyi aho kugira icyo avuga yahise akupa telefoni, ndetse n’ikindi gihe bogeye ku gerageza ku muhamagara, ntiyongeye kwitaba, bityo bigaragara ko Khadija Kopa atiri yiteguye kugira icyo avuga ku shyingiranwa ryaba bombo.
Iki kinyamakuru cyagerageje gucukumbura ku bivugwa ariko amakuru akomeza kugenda abura n’igihe bogeye ku muhamagara yanga kugira icyo abivugaho ahitamo kwicecekera, bishoboka ko adasha ku gira icyo avuga ku ishyingirwa ry’umukobwa we.
Naseeb Abdul, wamamaye nka Diamond Platnumz, n’umukunzi we Zuhura Othman, menyekanye nka Zuchu, ibo ubwabo ni bo batangaje ko basezeranye byemewe n’amategeko. Gusa aya makuru Diamond yatangaje ku ishingirwanwa ryabo bisa nk’aho yashize mu rujijo abantu benshi.
Ibi byateye urujijo ahanini biturutse ku makura yari yarakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba bombi bari baratandukanye, ubutumwa bwashyizwe hanze na nyina wa Diamond, yaje avuguruza aya mbere yavuga ko batandukanye, ubu butumwa bwa nyina wa Diamonda yabunyujije kuri konti ye ya Instagram, aho yashimangiye ko iryo shyingiranwa rwabayeho.
Nubwo iryo nshyingiranwa ryakozwe mu ibanga, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kubifuriza urungo rwiza icyo gihe.







