Ku wa 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Republika yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, agirwa Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari kuri uwo mwanya kuva mu 2017.
Dr. Nsengiyumva wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu aho yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo, mu Rwanda ndetse no mu Bwongereza, aho yanakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Leicester.
Inshingano ya mbere itegereje Dr. Nsengiyumva ni ugufasha Perezida wa Repubulika gushyiraho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma, kuko itegeko riteganya ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Mu zindi nshingano ziteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga zitegereje Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, harimo ko ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, akanategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma.
Harimo kandi ko agomba gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 uhereye igihe yatangiriye imirimo ye, agena inshingano z’Abaminisitiri, iz’Abanyamabanga ba Leta n’iz’abandi bagize Guverinoma, agahamagaza Inama y’Abaminisitiri, akanashyiraho urutonde rw’ibisuzumwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’Inama z’Abaminisitiri zidasanzwe.
Minisitiri w’Intebe afite ububasha bwo kuyobora Inama y’Abaminisitiri. icyakora iyo Perezida wa Repubulika yayitabiriye, ni we uyiyobora; ashyiraho amateka agena intego, inshingano n’imbonerahamwe z’imyanya y’imirimo by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze.
Minisitiri w’Intebe kandi ashyiraho amateka ashyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze; ashyiraho amateka yerekeye ishyirwaho n’ivanwa ku mirimo by’abayobozi bakuru barimo Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba komisiyo z’Igihugu, Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi.
Hari kandi abayobozi bakuru n’abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw’Ikirenga, muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe, mu Bushinjacyaha Bukuru, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta, abashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu n’abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, abakozi ba Leta bashyirwaho mu rwego rumwe n’abavuzwe muri iyi ngingo kimwe n’abandi bayobozi bateganywa n’itegeko.
Mu bundi bubasha bwa Minisitiri w’Intebe harimo ko ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, amategekoteka n’amateka ya Perezida, ndetse n’iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyirwaho umukono w’ingereka n’ugize Guverinoma waritangije.
Mu zindi nshingano Minisitiri w’Intebe afite, harimo ko ari we usigariraho Perezida wa Repubulika mu gihe atari mu gihugu cyangwa arwaye adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye.
Ingingo ya 105 y’Itegeko Nshinga na yo iteganya ko iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga atangaje ko umwanya wa Perezida wa Repubulika udafite umuntu uwuriho kubera impamvu zivugwa muri iyi ngingo, Perezida wa Repubulika asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’Abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.
NST 2 ihanzwe amaso
Uretse ibikubiye mu nshingano rusange, Guverinoma nshya izaba iyobowe na Dr. Nsengiyumva Justin, ifite inshingano zikomeye zo guhera aho indi yari igereje, igafasha igihugu kugera ku cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2), isigaje imyaka ine.
Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Muri iyo gahunda, harimo ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko. Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y’ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n’imbuto.
Ni mu gihe kandi ivuga ko ubworozi buzarushaho gukorwa mu buryo bugezweho.
Muri iyi gahunda kandi, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Ku bijyanye n’ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029. Ibyoherezwa mu mahanga na byo bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.
Biteganyijwe ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n’imirimo. Urwego rw’ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.
Mu burezi, Umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana kuva akiri muto.
Umubare w’abiga amasomo y’ikoranabuhanga na wo biteganyijwe ko ugomba kuziyongera, bahabwe ubumenyi n’ibikoresho bikenewe, ndetse n’abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Amashuri y’icyitegererezo y’imyuga azashyirwamo ingufu kugira ngo atange ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu buzima, imitangire ya serivisi izarushaho kunozwa bishingiye ku gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima kandi serivisi zigenerwa abagore batwite n’abana zirusheho kwitabwaho byihariye.
Muri iyi gahunda, biteganywa ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Leta yiyemeje ko mu 2029, buri rugo, ishuri n’ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n’amazi meza.
Mu bijyanye n’ubukerarugendo, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri bijyanye na gahunda y’igihugu yo kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bijyana nazo.
Ikindi ni uko hazashyirwaho indangamuntu y’ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu 2029 kandi biteganywa ko serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo ingufu kugira ngo habeho ubucuruzi n’amahirwe y’ishoramari yafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Abanyarwanda baba mu mahanga kandi na bo bazarushaho kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye. Ni mu gihe umutekano n’amahoro bizarushaho gusigasirwa.
Ibyo byose kugira ngo bizabe byagezweho mu gihe gisigaye, birasaba guverinoma izaba iyobowe na Dr. Nsengiyumva gushyiraho ingamba zihamye zo kwihutisha ibikiri ku kigero cyo hasi, kugira ngo mu 2029 ibyateganyijwe byose bizabashe kugerwaho.









