Indirimbo ‘Morocco’ ya Joshua Baraka yasohotse mu 2025 (iri kuri album Juvie) ikomeje kwamamara cyane, aho remix yakoranye n’umuhanzikazi Shensea iri kuyizamura ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ndirimbo yakozwe na Axon yabaye nk’insanganyamatsiko ku bantu benshi mu irushanwa rya AFCON 2025 riherutse kubera muri Maroc, ndetse iyi ndirimbo imaze kurebwa no kumvwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Yanakurikiwe cyane ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko icyamamare mu mupira w’amaguru cyahoze muri Manchester United, Rio Ferdinand, iki cyamamare cyakoresheje iyi ndirimbo yamamaza ikiganiro aherutse gukora n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, abinyujije kuru Instagram ye.
Kuri ubu, umuhanzikazi ukomoka muri Jamaica, Chinsea Linda Lee, wamamaye nka Shensea, nawe yogeyemo ubuhanga bwe bwihariye, bushingiye kuri remix yakoranye n’uyu muhanzikazi yarushijeho kogera abayumva n’abayireba.
Mu kuyongeramo ijwi rye rifite umwihariko n’imiririmbire ikurura abafana n’abayireba, Shensea yuzunya neza n’amajwi ya Joshua Baraka, akomeza gusigasira ituze no ku ryoshye iyi ndirimbo.









