• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Imvano y’Imvugo: “Bateye rwaserera”

Impinga Media by Impinga Media
February 13, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa abantu benshi batumvikana cgangwa se benda no kurwana ni bwo abanyarwanda bagira bati: “bateye Rwaserera, nyamara nubwo iyi mvugo yamamaye mu Rwanda hose usanga ikoreshwa uko babyumva, imvano yayo itazwi bityo uyu munsi umuseke .com twabateguriye iyi nsigamigani kugirango umenye imvo n’imvano yayo.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavunga ngo: «Bateye rwaserera»!
Wakomotse kuri Rwaserera w’i Busororo mu Rukalyi (Kigali); ahagana mu umwaka w’i 1700.
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k’inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukalyi n’ u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’ inzara karahava. Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’ amasuka bakazana abahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: “Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara”.

Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y’ imbwa y’ umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’ inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije.

Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza, ati: «Nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire» Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana.
Abanyabuganza babura aho bahahira.

Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati: «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n’inzara baremera bati: «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!»

Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy’ i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: «Umwami yatanze Rwaserera!» Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara base babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwasesera!» Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w’i Kiramuruzi.

Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga ngo “Bateye Rwaserera” Ubwo baba babagereranya n’ abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro k’ umurengwe.

” Gutera rwaserera = Gutera imvururu z’urudaca.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

Next Post

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Dr Lover Bwoy yatangaje urukundo akunda Spice Diana

by Alex RUKUNDO
3 weeks ago

Umuhanzi ukizamuka Dr. Lover Bwoy yatangaje ko amaze igihe akunda mu ibanga umuhanzikazi Spice Diana. Mu kiganiro yagiranye na Allan...

Indirimbo Morocco remix Joshua Baraka yakoranye na Shensea ikomeje ku rikoroza

Indirimbo Morocco remix Joshua Baraka yakoranye na Shensea ikomeje ku rikoroza

by Alex RUKUNDO
3 weeks ago

Indirimbo ‘Morocco’ ya Joshua Baraka yasohotse mu 2025 (iri kuri album Juvie) ikomeje kwamamara cyane, aho remix yakoranye n’umuhanzikazi Shensea...

“Umubyeyi wanjye yansabye gusiba icyivugo nari narakoze” – Papa Sava

“Umubyeyi wanjye yansabye gusiba icyivugo nari narakoze” – Papa Sava

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Mu rugendo rwe rurerure mu buhanzi bwe no mu mukwandiak amafirime, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava yagaragaje...

Next Post
Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Mamadou

Mamadou Sy Yafashije APR FC gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 biyongerera icyizere

RDF yemeje igitero cyahitanye abasirikare muri Mozambique

RDF yatangaje ko ibyihebe byishe abasirikare batatu b’u Rwanda muri Mozambique.

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.