• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Imvano y’Imvugo: “Bateye rwaserera”

Impinga Media by Impinga Media
February 13, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa abantu benshi batumvikana cgangwa se benda no kurwana ni bwo abanyarwanda bagira bati: “bateye Rwaserera, nyamara nubwo iyi mvugo yamamaye mu Rwanda hose usanga ikoreshwa uko babyumva, imvano yayo itazwi bityo uyu munsi umuseke .com twabateguriye iyi nsigamigani kugirango umenye imvo n’imvano yayo.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavunga ngo: «Bateye rwaserera»!
Wakomotse kuri Rwaserera w’i Busororo mu Rukalyi (Kigali); ahagana mu umwaka w’i 1700.
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k’inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukalyi n’ u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’ inzara karahava. Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’ amasuka bakazana abahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: “Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara”.

Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y’ imbwa y’ umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’ inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije.

Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza, ati: «Nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire» Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana.
Abanyabuganza babura aho bahahira.

Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati: «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n’inzara baremera bati: «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!»

Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy’ i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: «Umwami yatanze Rwaserera!» Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara base babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwasesera!» Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w’i Kiramuruzi.

Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga ngo “Bateye Rwaserera” Ubwo baba babagereranya n’ abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro k’ umurengwe.

” Gutera rwaserera = Gutera imvururu z’urudaca.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

Next Post

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Abanyarwanda bakomeje kwigaragaza ku ruhando rwa Afurika binyuze muri Zikomo Africa Awards

Abanyarwanda bakomeje kwigaragaza ku ruhando rwa Afurika binyuze muri Zikomo Africa Awards

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Abanyarwanda bakomeje kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe muri bo begukanye ibihembo bikomeye muri Zikomo Africa Awards, ibihembo bigamije...

MINAGRI irasaba abahinzi n’aborozi kwimakaza ubuhinzi bw’umwuga binyuze mu bumenyi bahawe

MINAGRI irasaba abahinzi n’aborozi kwimakaza ubuhinzi bw’umwuga binyuze mu bumenyi bahawe

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abahinzi n’aborozi bo hirya no hino mu gihugu gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu mahugurwa...

Ese sauna n’ukwoga mu mazi akonje byagira akamaro ku buzima? Abahanga barabisobanura

Ese sauna n’ukwoga mu mazi akonje byagira akamaro ku buzima? Abahanga barabisobanura

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Mu bihe bya vuba, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara inkuru zivuga ko kujya muri sauna no kwoga mu mazi akonje...

Next Post
Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Mamadou

Mamadou Sy Yafashije APR FC gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 biyongerera icyizere

RDF yemeje igitero cyahitanye abasirikare muri Mozambique

RDF yatangaje ko ibyihebe byishe abasirikare batatu b’u Rwanda muri Mozambique.

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.