Mu ngo nyinshi zo hirya no hino ku isi, abagore bavuga ko bahora bananiwe nubwo hari imirimo igaragara baba barangije. Abashakashatsi bavuga ko hari umutwaro wihishe wo mu mutwe (mental load) utera uyu munaniro, ukaba akenshi utagaragara ariko ugafata imbaraga nyinshi.
Umuhanga mu mibereho y’abantu Leah Ruppanner, wigisha muri Kaminuza ya Melbourne muri Australia, asobanura ko uyu mutwaro utagarukira ku mirimo yo mu rugo gusa. Ahubwo ubarizwamo imirimo myinshi yo gutekereza, gutegura no guhangayikira abandi, igira uruhare mu gutuma abagore benshi bumva barushye cyane.
Mu bushakashatsi bwe, Ruppanner agaragaza ko hari ibyiciro umunani by’iyi mirimo yo mu mutwe, akenshi abagore aribo biyikoreraho cyane kurusha abagabo.
1. Gutegura ubuzima bwa buri munsi
Ibi birimo gutegura gahunda z’urugo, gutekereza ku byo kurya, gahunda z’abana n’indi mirimo yose ituma urugo rukomeza kugenda neza.
2. Kwita ku marangamutima y’abandi
Abagore benshi basanga ari bo bahora bareba uko abandi bamerewe, bagerageza kubahumuriza cyangwa kubafasha mu bihe bikomeye.
3. Kubaka no gusigasira imibanire
Hari n’akazi ko gukomeza umubano n’inshuti, umuryango mugari ndetse n’abana, kugira ngo buri wese yumve yitaweho.
4. Gutegura ibihe byihariye
Iminsi mikuru, ibirori by’umuryango cyangwa ibihe by’ingenzi akenshi bisaba umuntu ubitunganya byose, kandi kenshi usanga ari abagore babikora.
5. Gushyigikira inzozi z’abandi
Hari n’akazi ko gutekereza ku buryo abana cyangwa uwo bashakanye bashobora kugera ku nzozi zabo, nko kubashakira amahirwe cyangwa kubafasha mu bikorwa bakunda.
6. Kwita ku buzima bwabo
Nubwo ari ingenzi, kwita ku buzima bw’umubiri n’ubw’amarangamutima nabyo bisaba gutekereza no gufata umwanya.
7. Guhora uhangayikishijwe n’umutekano
Ababyeyi benshi bahora batekereza ku mutekano w’abana n’uw’umuryango, bigatera impungenge zihoraho.
8. Gutekereza ku hazaza h’umuryango
Hari kandi gutekereza ku cyerekezo cy’ubuzima bw’umuryango n’indangagaciro zawo, nko kureba uko abana barerwa cyangwa ubuzima bifuza kubamo.
Ruppanner avuga ko guhangana n’ibi byose icyarimwe bishobora gutuma umuntu ananirwa cyane, cyane cyane iyo bidafatwa nk’umurimo w’ingenzi.
Gusa ashimangira ko igisubizo ari gusaranganya iyi mirimo hagati y’abagize umuryango no kwemera ko uyu mutwaro uhari. Iyo abagore babonye umwanya wo kwiyitaho cyangwa bagafashwa mu nshingano zimwe, bigabanya umunaniro kandi bikongera imibereho myiza y’umuryango wose.
Abashakashatsi bavuga ko kumenya no gusobanukirwa uyu mutwaro ari intambwe ikomeye mu kugira umuryango utekanye kandi uringaniye kurushaho.










