Icyamamare ku Isi mu mupira w’amaguru, CRISTIANO Ronaldo, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa cyane ko ashobora kugaragara muri filime yamamaye ku rwego rw’Isi Fast & Furious, mu gice cyayo cya 11 giteganyijwe gusohoka umwaka utaha 2026.
Nubwo batarabitangaza ku mugaragaro, amakuru aturuka hafi y’abategura iyi filime avuga ko hari ibiganiro biri kuba ku bijyanye n’uko uyu mukinnyi w’ibihe byose yakwitabira iyi filime imaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi.
Ibi byakongera kwagura izina rya Cristiano Ronaldo mu ruganda rwa sinema, nyuma yo kuba yarigaruriye isi y’umupira w’amaguru binyuze mu bihembo n’ibikorwa by’indashyikirwa yagiye akora.
Fast & Furious imenyereweho ibikorwa byihuta, imodoka zihenze n’abakinnyi b’ibyamamare, bikaba byatuma kugaragara kwa Ronaldo muri iyi filime byongerera agaciro iki gice cya 11 gitegerejwe na benshi. Abakunzi b’uyu mukinnyi n’abakunda sinema bakomeje kwibaza niba koko uyu Munya-Portugal azongera gutungura Isi mu rundi rwego rutari urwo asanzwe amenyereweho.
Mu gihe hagitegerejwe itangazo ryemeza aya makuru, icyizere ni cyinshi ko Fast & Furious 11 ishobora kuzaba indi ntambwe ikomeye ihuza siporo na sinema ku rwego mpuzamahanga.
Turakomeza kibakurikiranira Andi makuru avuga kuri iki gikorwa gitenganyujwe kugaragaramo Christiano Ronaldo.







