Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare ruherereye I Nyamirambo rwaburanishije abasaga 28.
Ku wa 13 Kanama 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri I Nyamirambo rwaburanishije abasaga 28 barimo abasirikare, abakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, abanyamakuru batatu babarwa nk’abasivile muri uru rubanza.
Uru rubanza ubwo rwari rutangiye kuburanishwa , Captain Peninah Mutoni, umwunganira mu mategeko yabwiye inteko iburanisha ko mu minsi yashize Mutoni yaguye hasi aho yari afungiye kubera kubura amaraso.
Abasirikare batatu barimo; Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi. Abakozi ba RCS barimo CSP Sengabo Hillary, na CSP Olive Mukantabana.
Abasivili bari kuburanishwa barimo abanyamakuru bazwi; Ndayishimiye Reagan uzwi nka Ruhaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro.Ibyo bashinjwaUbushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta utagenewe.
Kuba ibyitso ku cyaha cyo guha inyandiko abo zitagenewe no ku cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ubushinjacyaha bushinja CSP Sengabo na CSP Mukantabana ndetse na Captain Peninah Umurungi kuba ibyitso ku cyaha cyo guha inyandiko abo zitagenewe no ku cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Yaguye hasi kubera kubura amaraso Captain Peninah Mutoni yatinze kubona ikirego dore ko yakibonye ku wa 12 Kanama 2025 ahagana saa mbili.
Ni mu gihe umwunganira yabonye ikirego ku munsi w’urubanza. Muri uru rubanza kandi hahishuwe ko Captain Peninah Mutoni mu minsi yashize aho afungiye yabuze amaraso agwa hasi.Yanagaragaje impamvu zo kujya kwa muganga kuko atwite bityo ko atiteguye kuburana.
Yanabwiye inteko iburanisha ko yagombaga kujya kwa muganga.Impamvu urubanza rwashyizwe mu muhezoNyuma yo kumva impamvu z’ababuranyi dore ko bose bahakanye ibyo baregwa, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ko ibyavugirwa mu ruhame byabangamira umutekano n’imico mbonezabupfura.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko ibyo baregwa bifitanye isano na Minisiteri y’Ingabo kandi nta buryo watandukanya iyo Minisiteri n’umutekano w’igihugu.
Ibishinjwa Captain Peninah Mutoni
Mu bihe bitandukanye Capt Peninah MUTONI nk’umuntu wari ufite inshingano zo gukata amatike y’indege y’abasirikare cyangwa abandi bantu bemerewe kugurirwa tickets z’indege na Minisiteri y’ingabo (MOD), yagiye agurira amatike y’indege abantu batabifitiye uburenganzira mu buryo bukurikira:
Hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukwezi kwa munani (07-08/2024) afatanyije na Kalisa Georgine yakatiye amatike y’indege abafana b’ikipe ya APR FC ubwo yari igiye gukina na Pyramide yo mu gihugu cya Misiri abizi neza ko batabyemerwe ndetse akabikora mu nyungu ze bwite abayobozi bamuyobora batabizi kandi bitanyuze mu nzira bisanzwe binyuramo.
Abo bafana ni Iradukunda Eric, Biganiro Mucyo, Nduwayezu Emmanuel, Nizigiyimana Daniel, Ndayishimiye Dieudonne, Muragane Jean Claude, Ndabunguye Alex, Niyigena Rome na Nkurunziza Innocent.
Tariki 20/11/2024 yakatishirije tickets z’indege SSP Mukantabana Olive na SSP NSENGABO Hillary Emmanuel bakorera urwego rwa RCS abizi neza ko batemerewe kugurirwa tickets na Minisiteri y’ingabo (MOD) cyane ko abo bakozi ba RCS yabibakoreye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (UN Mission) mu gihugu cya Sudani y’epfo (South Sudan) bakaba aribo bafite inshingano zo kwiyishyurira amatike y’indege ariko MOD ikaba ariyo yabishyuriye.
Tickets bishyuriwe zavaga ENTEBBE muri Uganda zijya Kigali tariki 03/01/2025 hanyuma bakava Kigali International Airport basubira ENTEBBE tariki 26/01/2025.Tariki 19/11/2024 Capt Peninah Mutoni yakatishirije ticket y’indege Capt Peninah Murungi abizi neza ko atabyemerewe kuko nawe yari mu butumwa bw’amahoro muri South Sudan kandi abantu bose bari muri UN mission aribo bigurira amatike cyeretse igihe byagenwe n’ubuyobozi.
Abo twavuze haruguru bose yabakatishirije amatike y’indege abizi nezako batabyemerewe bakishyurirwa na Minisiteri y’ingabo MOD nkuko bigaragara ko Rwandair yishyuje MOD.
Ibyo byose Capt Peninah Mutoni akaba yarabikoraga ubuyobozi bwe butabizi ndetse adafite impapuro z’ibimwemerera ‘supporting Documents’