Buri muntu wese agira impumuro ye yihariye, nk’uko agira ibindi bimuranga by’umwimerere. Impumuro y’umubiri iterwa n’impamvu nyinshi zirimo imisemburo, imiterere y’uturemangingo, isuku, ubuzima rusange n’amarangamutima.
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko nubwo hari ibintu umuntu atabasha kugenzura, amafunguro arya agira uruhare runini mu mpumuro y’umubiri.
Icyo ubushakashatsi bubivugaho
Porofeseri Craig Roberts wo muri Kaminuza ya Stirling muri Ecosse avuga ko mu bushakashatsi bwa vuba byagaragaye ko impumuro y’umubiri iterwa ahanini n’imikoranire y’uturemangingo, imisemburo, ubuzima n’isuku.
Yongeraho ko impumuro y’umubiri idashingiye gusa ku gitsina, imyaka cyangwa uko umuntu ameze, ahubwo n’indyo afata igira uruhare runini mu buryo ahumura.
Uko ibiryo bigira ingaruka ku mpumuro
Inzobere mu by’ubuzima, Lina Bagdach wo muri Kaminuza ya Leta ya New York (Binghamton), asobanura ko ibiryo bigira ingaruka ku mpumuro y’umubiri binyuze mu nzira ebyiri z’ingenzi: igogora n’uruhu.
Iyo ibiryo bigogowe, hari imyuka n’ibinyabutabire bigenda mu maraso, bimwe bigasohoka mu mwuka w’impumeko cyangwa mu byuya, aho bihura na bagiteri bigatanga impumuro.
Ibyuya ubwabyo ntibinuka
Abahanga bavuga ko ibyuya ubwabyo bitagira impumuro mbi, ahubwo impumuro mbi ituruka ku bagiteri zibisukamo, zigakorana n’ibinyabutabire biva mu biryo byinjiye mu mubiri.
Ni yo mpamvu ibiryo bimwe bishobora gutuma umuntu anuka cyane kurusha abandi.
Imbuto n’imboga: urufunguzo rw’impumuro nziza
Imboga n’imbuto nka karoti, inyanya, ipapayi, amashu n’izindi, zigira uruhare mu gutuma impumuro y’umubiri iba nziza.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Austria mu 2017 bwerekanye ko abagabo baryaga imbuto n’imboga nyinshi bagiraga impumuro ikurura abandi, ndetse uruhu rwabo rukagaragara neza bitewe na ‘carotenoids’ ziboneka muri ibyo biribwa.
Tungurusumu ishobora gutungura benshi
Nubwo tungurusumu izwiho gutuma umwuka wo mu kanwa uhumura nabi, ubushakashatsi bwerekanye ko ishobora gutuma ibyuya byo mu kwaha bihumura neza.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 42, abariye tungurusumu nyinshi bavuzweho kugira impumuro nziza kurusha abariye nke. Abashakashatsi bavuga ko tungurusumu irimo intungamubiri zirwanya udukoko kandi zongera ubuzima bw’umubiri muri rusange.
Imboga zimwe zitera impumuro ikaze
Imboga nka brokoli, amashu na cauliflower zikungahaye ku binyabutabire bya sulfur, bishobora gutuma umubiri unuka nk’igi ryaboze.
Asparagus na yo ituma inkari n’ibyuya bigira impumuro ikaze, ariko si abantu bose babigira, kuko biterwa n’itandukaniro ry’uturemangingo tw’abantu.
Inyama n’amafi bishobora kongera umunuko
Inyama n’amafi birimo poroteyine iyo zangiritse mu mubiri zigatanga ibinyabutabire bishobora gusohoka mu byuya bigatera impumuro mbi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 bwerekanye ko abagabo bari ku ndyo idafite inyama bagiraga impumuro nziza ugereranyije n’abaryaga inyama nyinshi.
Inzoga n’ikawa nabyo bigira uruhare
Inzoga, cyane cyane izinyobwa kenshi, zituma umwuka wo mu kanwa uhumura nabi bitewe n’ibinyabutabire zikora mu mubiri, kandi zigagabanya amacandwe agabanya bagiteri.
Ikawa n’icyayi birimo kafeyine, ishobora gutuma umuntu abira icyuya cyane, bikongera ibyago byo kugira impumuro mbi mu kwaha.
Impumuro n’imibanire y’abantu
Porofeseri Roberts avuga ko mu nyamaswa zo mu bwoko bw’inyamabere, impumuro igira uruhare runini mu gukurura abandi no mu mibanire.
Nubwo impumuro ari ikintu cy’ingenzi, ntishobora gutandukanywa n’ibindi biranga umuntu nk’imyitwarire, uko agaragara n’uko yitwara mu bandi.
Abahanga mu bya siyansi bagaragaza ko nubwo tutaramenya byose ku bijyanye n’impumuro y’umubiri, indyo yuzuye imbuto n’imboga, kugabanya inyama n’inzoga, no kwita ku isuku bishobora gutuma umuntu agira impumuro nziza kandi ikurura abandi.









