Urukundo ku basore n’inkumi bakigerageza uba ari nk’umukino, buri ruhande rukeneye kwerekana ko rushoboye kandi rukwiye umwanya mwiza. Iyo umusore n’inkumi basohokanye bwa mbere, abakobwa bagira utuntu twinshi cyane bitondera kurusha abasore. Ibi ni bimwe na bimwe byatangajwe n’abakobwa ubwabo.
1) Yitondera cyane Menu
Abasore kuri iyi gahunda bita cyane ku kureba ikiza yatumiza. Ku bakobwa afata umwanya akiga Menu bamuhaye, areba ibihenze cyane n’ibyinshi ngo hato batamubonamo igisambo cyangwa ‘umukuzi’. Akaba yatumiza nka ka Salad gusa, yenda nyuma mugasangira ibyo umusore yatumije.
2) Agerageza ‘gutsapa’
Ntabwo wajya kubonana n’umusore bwa mbere ngo wambare nk’ugiye guhura n’ababyeyi kuri gare. Agakanzu, akajipo se cyangwa utundi twenda tujyanye umukobwa yambara gacye nitwo amanura mu kabati. Iyo ari ukunda kwikoraho arirunga bigatinda, utajya yitunganya nawe agerageza kwikoraho mu maso nibura gato kagaragaza itandukaniro n’ibisanzwe. Niko bigenda.
3) Icyo kuganira arakitondera
Ibiganiro bwa mbere biba bifunze, utuntu tworoshye nitwo abakobwa baba bashaka kuganiraho. Ibintu bijyanye n’abo mwakundanye mbere ntabwo biba bihawe ikaze, ahubwo yenda umuziki n’abastar bakunda, filimi n’utundi tuntu tworoheje dutuma umusore atibaza ko umukobwa avuga cyane.
4) Bitegereza ibiatgenda ku musore
Kuko biba ari intangiriro umukobwa yita cyane ku kureba buri kamwe ku musore. Arakaraba agacya? avuga neza umuryango we? avuga cyane ko akunda nyina? Yambara ate? Icyo umukobwa aba ashaka ni ukureba niba uwo musore ajyana n’uwo yifuza bityo kuri iyi nshuro ya mbere akareba buri kamwe kaba katari sawa.
5) Bashaka akanya ko kurebana akana ko mu jisho
Niho urukundo ruhera, bituruka ku kiganiro runaka maze bakarebana neza bidasanzwe n’agaseko k’imbonekarimwe. Aka kanya umukobwa aba agashaka cyane ndetse agerageza kuzana ikiganiro bene ako kanya kabonekamo, ndetse byaba ngombwa umwe akaba yafata nko ku wundi nubwo byaba ku ntoki gusa, ariko muri icyo gihe imitima iba yuzuye urukundo rukivukana ikibatsi. Hari abasore benshi batazi ko aka kanya kabaho, ibintu byose babitwara ‘gikomando’. Nimusohokana bwa kane aka kanya mutarakabona menya ko ibyanyu bitazacamo.
6) Kubwira inshuti uko byifashe
Abakobwa bakunda cyane kubara inkuru kuri bagenzi babo bizera. Mwasohotse, umusore agafata akanya gato ko kujya nko mu bwiherero, gufata akayaga, kwitaba telephone se. ako kanya umukobwa agakoresha neza abwira abo yasize abwiye aho agiye uko bimeze. Uko niko bigenda kenshi. Hari ababa bategereje amakuru y’uko byifashe undi nawe agomba kubaha ‘update’ zihuse, inkuru irambuye ikabageraho imbonankubone.
7) Kukwereka ubwiza bwe
Umukobwa mwasohokanye bwa mbere azagerageza kukwereka ko ari mwiza ku buryo biciyemo utaba uhombye. Abikwereka ahereye aho yiyiziho ubwiza, niba afite umusatsi muremure mwiza azajya awusubiza inyuma cyangwa awigizayo kenshi akoresheje intoki cyangwa umutwe, niba aseka neza aho rwose uraza kugirango byaciyemo ahubwo kandi ari kukwereka aho abera akaga, niba afite ikimero cyiza, ubwo witegure ko ahaguruka agatambuka imbere yawe inshuro zirenze imwe.
8) Ntaba ashaka ko mutinda
Uko mutindana ntibiryoha ku mukobwa ku muhungu ho ni sawa. Azakubwira ko afite impamvu zikomeye zituma mugomba gutandukana mudatindanye cyane. Abo mu Rwanda agomba kukubwira ko we ubusanzwe anataha kare rwose, bityo wareka mugataha.
9) Agerageza kukwereka ko ‘asobanutse’
Umukobwa yishimira kukwereka ko aganira n’umuntu uzi ubwenge wize bihanitse, avuga yigengesereye kandi aziga. Akubwira utuntu twinshi yitonze tw’ubwenge n’ubumenyi azi cyangwa yumvise. Gusa nimubara kumenyerana ntuzatungurwe n’uko yakubaza ati ‘Harya Ubudage ntibuturanye na Madagascar?”. Gusa ntibivuze ko ari bose, bivuze ko gusa kwa kwitonda mu biganiro kuba kwashize.
10) Ahagera atinze
Abakobwa ntabwo bakunze kubahiriza isaha kuko bashobora gufata isaha bategura gahunda itarenza iminota 30, bambara, bahindura, bisiga, asohoka akongera akagaruka agahindura amaherena…Impamvu ni uko baba bagomba gufata umwanya mu gufata umwanzuro kuri buri kantu yambaye cyangwa yitwaje, kandi kwanzura ku gitsina gore muri kamere biratinda kurusha gabo. Ubwo hejuru y’ibyo renzaho ibibazo byo gutinda mu mihanda rero ubone impamvu akerererwa.
Akandi kandi abakobwa benshi bemeza ko kababaho kenshi iyo basohokanye n’umuhungu bwa mbere ni uko kuri uwo munsi ngo hari ikintu kimwe baba bambaye kitabaha amahoro (comfort), rukaba ari nk’urukweto rurerure, isutiye nto cyangwa nini se…ntimuhe amahoro, gusa umusore bari kumwe ntiyabona iki kibazo uko byagenda kose, cyereka bikabije cyane.
Ibi byose ariko bikora ku ‘bakobwa b’umutima’, utazasohokana n’uw’ingeso mbi wambwibeshyeho ukabona aratanga komande ya brochettes 4 wenyine na mutziig akajya asomeza, akakubwira ko yibana kandi iwe hari imbeho nyinshi muri iyo minsi, ukagira ngo niko abakobwa bose bameze!!