Ibihugu byinshi ku Isi biri guhura n’imbogamizi zikomeye kubera icyemezo gishya cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyashyizeho imisoro mishya yihariye ku bicuruzwa bituruka mu mahanga. Iyo misoro izwi ku izina rya “reciprocal tariffs” (imisoro inganya) yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Kane ushize, saa sita z’ijoro ku isaha ya Washington.
Trump avuga ko iyo misoro igamije kurengera ubukungu bwa Amerika no kugabanya ibicuruzwa byinjira bihendutse, akenshi biturutse ku masezerano avuga ko abangamira ubucuruzi bw’Amerika.

Iyi misoro izagera ku bipimo binyuranye bitewe n’igihugu. Urugero:
- Ibicuruzwa bituruka muri Siriya byazamutseho 40% k’umusoro.
- Ku bicuruzwa byoherezwa mu Bwongereza, 10%.
- Ku Burezili, nubwo imisoro mishya ari 10%, hiyongereyeho indi ya 40% yatewe n’icyemezo cya Perezida Bolsonaro wahoze ayobora icyo gihugu, bigatuma igipimo rusange kigera kuri 50%.
Mu bihugu bifitanye ubucuruzi bukomeye na Amerika, Ubumwe bw’u Burayi (EU) bwahisemo gukomeza gukoresha umusoro wa 15% nk’uko byari bisanzwe. Ibi bivuze ko nk’ifiriti (fromage/cheese) zisanzwe zisoresha 14.9% zizajya zisoresha 15%, aho kuba 29.9% nk’uko byatekerezwaga mbere.
Ku wa Kabiri, Perezida wa Suwisi, Karin Keller-Sutter, yageze i Washington aho yagiranye ibiganiro byihuse n’ubutegetsi bwa Trump, mu rwego rwo gusaba ko umusoro wa 39% ukurwaho. Nyuma y’iyo nama, guverinoma ya Suwisi yahise itumiza inama idasanzwe.
N’ubwo ibihugu bimwe byatangiye ibiganiro kugira ngo birengere ubukungu bwabyo, ibindi birimo u Buhinde bishobora kwibasirwa n’imisoro — igereranywa kuri 50% — nk’uko biteganywa mu iteka rya Perezida Trump ryasinywe ku wa Gatatu. Trump avuga ko ari igihano ku bihugu bigura peteroli mu Burusiya, kandi ko ashobora gukoresha iyo politiki ku bindi bihugu nkabyo.
Mexique yo yahawe igihe cy’inyongera cy’iminsi 90 mbere y’uko igipimo cya 25% gitangira kubahirizwa, mu gihe Kanada yamaze gushyirirwaho umusoro wa 35%. Ubushinwa nabwo buhanganye n’urusobe rwa imisoro rugera kuri 30% n’ubwo ibiganiro bigikomeje mbere y’uko tariki ya 12 Kanama igera.
Mu butumwa yashyije ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko iyi misoro itangira kubahirizwa, Trump yavuze ko aya mabwiriza azinjiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika amamiliyari y’amadolari. Ariko yongeyeho ati:“ikintu cyonyine cyashobora guhagarika ubuhangange bwa Amerika ari urukiko rw’ishyaka rya gauche radicale.”
Ku wa Gatatu, Trump yatangaje ko Amerika izashyiraho umusoro wa 100% ku byuma bya mudasobwa (semiconducteurs/chips) bituruka mu bihugu bidakora cyangwa bitateganya gukorera muri Amerika.
Nubwo bimeze gutyo, hari ibihugu byabashije kugabanyirizwa imisoro binyuze mu masezerano n’ibiganiro. Muri byo harimo: Ubwongereza, Tailande, Kambodiya, Vietnam, Indoneziya, Filipine, Ubuyapani, Koreya y’Epfo, Pakistan, ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi (EU)