Umuhanzi ukizamuka Dr. Lover Bwoy yatangaje ko amaze igihe akunda mu ibanga umuhanzikazi Spice Diana.
Mu kiganiro yagiranye na Allan Cruza kuri gahunda ya Allan Xclusive, uyu muhanzi ari kwigaragaza mu muziki yavuze ko ashimishwa cyane na Spice Diana, anavuga ko amaze igihe kinini amukunda ariko atazi uburyo yamwegera ngo abimubwire.
Yagaize ati: “Spice Hajatah, ndamukunda kandi ndamutse mbonye amahirwe namugira uwanjye ibyo byashimisha kandi cyane.”
Nubwo bahuye inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye, Dr Lover Bwoy avuga ko ataratinyuka ngo amugaragarize amarangamutima amufihe ndetse n’uko amwiyumvamo. Icyakora, yemeza ko Spice Diana ashobora kuba azi ko amwishimira, yongeye kuvuga ko yizeye ko iki kiganiro na cyo kizamugeraho.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko amukunda cyane, ndetse ko akunda gukurikirana buri munsi ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambag.
Yagize ati: “Buri munsi nkurikirana imbuga ze zirimo Instagram na Tik Tok ziwe.”
Abajijwe niba yaba afite ubushobozi bwo kwita ku muhanzi umaze kubaka izina nka Spice Diana, Dr Lover Bwoy yavuze ko atizeye ubushobozi bwe.
Yagize ati: “Iyo winjiye mu kintu bwa mbere ntuba uzi neza uko bizagenda, ariko iyo wabyinjiyemo birakunda ukabona byikora.”
Asa n’utebya, mu kiganiro Allan Cruz yagerageje guhamagara Spice Diana kugira ngo amubaze iby’uyu muhanzi ukizamuka ko yaba azi ko amukunda. Ababjijwe niba azi Dr. Lover Bwoy, Spice Diana yasubije agira ati: “Yego rwose ndamuzi. Nyuma yo kumva ko amukanda, yabifashe nkaho ari gutera urwenya.
Ati: “Oya rwose, ntibishoboka. Ntekereza ko namurusha imyaka. Mwebwe ntimutinya bakuru banyu koko.”









