Umuririmbyi wa Country, Carly Pearce, ufite imyaka 35, yatangaje ko kuva akiri umwana yahuraga n’indwara ebyiri zo mu mutwe: ubwoba bukabije (anxiety) kwibasirwa n’ibitekerezo no gukora ibintu inshuro nyinshi (OCD – Obsessive Compulsive Disorder).
Mu kiganiro Dumb Blonde gikorwa na Bunnie Xo cyatambutse ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama, Pearce yavuze ko yigeze kwibwira ko ibyo bibazo byatangiye mu gihe cya COVID-19, ubwo yatandukanaga n’umuhanzi Michael Ray barashyingiranywe mu 2019, bakaza gutandukana mu 2020.
Yagize ati: “Natekerezaga ko ubwoba bwanjye bwatangiye mu gihe cya COVID-19, ubwo nari ndi mu itandukana. Ariko kuva nkiri umwana nahuraga na OCD ikabije, aho nasubiraga gusuzuma ibikoresho nabaga nashyize mu gikapu cyangwa kugenzura ko alarm izavuga, inshuro nyinshi cyane.”
Pearce, uzwi cyane mu ndirimbo “Every Little Thing”, yavuze ko buri gihe yagombaga kumva yizeye ko ibintu byose biri mu gikapu cye.
Yanavuze ko mu bihe by’imvura n’imirabyo nyina yamujyanaga ku isomero kugira ngo ahure n’inzobere mu by’ikirere (meteorologist), kugira ngo bimufashe kugabanya ubwoba.
Ikigo Mayo Clinic, gisobanura ko indwara zo guhungabanywa n’ubwoba (anxiety disorders) zirangwa no kugira ubwoba bukabije cyangwa panique ikagera ku rwego rwo hejuru mu minota mike, naho OCD ikaba ari “ibitekerezo bidashakirwa bikunze kwibasira abantu (obsessions)” bikamutera gukora ibikorwa bimwe inshuro nyinshi.
Pearce yavuze ko mu gihe cya COVID-19 aribwo yumvise ko agomba gufata ingamba zo guhangana n’izo ndwara, kuko zari zimaze kumutera imbogamizi zikomeye mu buzima bwe.

Ku ruhande rwa, Bunnie Xo wayoboye ikiganiro, na we yasangije ubunararibonye bwe mu buzima bwo mu mutwe.
Yavuze ko nyuma yo gukuramo implants mu 2019, yahuye n’ibihe bikomeye byo kwiyumvamo kwiyahura no kwiheba.
Ati: “Hari igihe umubiri wanjye wambwiye uti: ntiwashobora guhunga ukundi. Nubwo wakoresha ibindi bisubizo bivuye hanze, niba utavura ibiri imbere mu mutima no mu bugingo, bizakomeza kugaragara mu bundi buryo.”
Pearce yongeyeho ko guhagarika ibitaramo mu gihe yari mu itandukana ryamubabaje cyane. Ati:“Numvaga umubiri wanjye udasanzwe. Hari igihe nicaraga mu biganiro n’abanyamakuru ngahatiriza ngo nigenzure, ariko bikanga.”
Inama yagiranye n’inzobere (therapy) yamufashije gusobanukirwa ko anxiety na OCD atari ibya vuba, ahubwo byatangiye akiri muto, afite imyaka 6 cyangwa 7.
Nubwo yavuze ko adashaka gushyira amakosa kuri nyina, Pearce, yavuze ko uburyo yarerewemo bwagize uruhare mu bibazo bye byo mu mutwe. Ati: “Mama aracyari uko, ni umuntu mwiza ariko ni perfectionist. Nibuka ko buri nkweto nto za Barbie zagombaga kuba ziri mu mwanya wazo. Mama ntiyasohokaga atambaye neza cyangwa atiteye make-up. Ibyo byose narabyiganye. Ntibyari ngombwa ko ambwira ngo mbe uko, ariko byabaye urugero rutuma nanjye nshaka ko ibintu byose biba bitunganye neza.”
Tubibutse ko uyu muhanzi aherutse gusohora album ye nshya yise “Hummingbird” mu kwezi kwa Kamena 2024.







