Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko igikoresho kizwi nka Vuvuzela kitazongera kwemererwa gukoreshwa mu Gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, kizatangira tariki ya 21 Ukuboza 2025 kirangire ku ya 18 Mutarama 2026.
Iki cyemezo kije mu gihe habura iminsi mike ngo abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi baryoherwe n’irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika byahize ibindi mu gushaka itike ya CAN. Mu byahoraga biranga iri rushanwa harimo abafana bashyigikira amakipe yabo mu buryo budasanzwe, cyane cyane bakoresheje Vuvuzela, igikoresho kirangurura ijwi rikagera kure cyane.

CAF yasobanuye ko ihagarikwa rya Vuvuzela rigamije gukumira ingaruka zishobora guterwa n’iki gikoresho, zirimo kuba cyakoreshwa mu guhohotera abandi bafana, kugirira nabi abakinnyi cyangwa kugihindura intwaro mu gihe habaye umujinya n’amarangamutima arenze urugero ku kibuga no mu nkengero zacyo.
Nubwo igihe nyacyo Vuvuzela yatangiriye gukoreshwa kitazwi neza, amateka agaragaza ko Umunya-Afurika y’Epfo witwa Freddie Saddam Maake, wari umufana w’ikipe ya Kaizer Chiefs, ari we wagikoresheje bwa mbere mu 1964.
Icyo gihe yagifashe ku gitekerezo cy’ikondera ryakorwaga mu mahembe y’inzovu, ariko we akoresheje iringi ry’igare, akora Vuvuzela y’icyuma.
Nyuma y’imyaka myinshi, mu 2001, uruganda rwa Masincedane Sport rutunganya ibikoresho bya siporo rwatangiye gukora Vuvuzela mu bikoresho bya ‘plastique’, bituma ikwirakwira cyane muri Afurika. Icyamamare cyayo cyarushijeho kwiyongera cyane ubwo Afurika y’Epfo yakiraga Igikombe cy’Isi cya 2010, aho Vuvuzela yabaye ikimenyetso cyihariye cy’abafana b’umupira w’amaguru bo kuri uwo mugabane.
Nubwo abafana benshi bababajwe no kubuzwa gukoresha iki gikoresho cyari kimaze imyaka irenga 60 gikoreshwa, CAF ivuga ko umutekano n’imigendekere myiza y’imikino ari byo byashyizwe imbere. Abafana basabwa gushaka ubundi buryo bwiza, butabangamira umutekano, bwo gushyigikira amakipe yabo mu Gikombe cya Afurika cya 2025.










