Umuhanzi w’inararibonye akaba yarahoze ari Visi Perezida wa Firebase Crew, Buchaman,yongeye kugaragaza akababaro n’umujinya aterwa n’uko abantu yafashije kwamamara mu muziki batakimwibuka, by’umwihariko Eddy Kenzo, umuyobozi wa Big Talent Entertainment.
Nk’uko Buchaman abivuga, yagize uruhare rukomeye mu kwamamara kwa Eddy Kenzo, mu ntangiriro z’umuziki we ubwo yari muri Firebase Crew, aho Kenzo yamenyekanye bwambere binyuze mu ndirimbo Yanimba yakoranye na Mikie Wine, murumuna wa Bobi Wine. Ariko Buchaman avuga ko kuva Kenzo yakwamamara, atigeze ashimirwe n’uyu Kenzo.
Yagize ati: “Abantu bose nafashije kwamamara ubu barakize. Ubu Nubian Li ari hafi Gotorerwa kuba Meya, nyamara ni jye wamuzanye muri Firebase, aramenyekana. Kandi bamwae murabo baracyumva ko nyiri inshuti ya Bobi Wine kandi twatandukanye kera, buri wese akora ibye.”
Yakomeje agira ati: “Njye nigeze kuba visi perezida wa Firebase, ariko ubu nta kintu mfite ntaho mpagaze. Nigute nahindura ubuzima bw’abatuye mu ghetto kandi nanjye ubwanjye butarahinduka?”
Buchaman, ubu ukora nka Umujyanama wa Perezida ushinzwe ibijyanye n’ibibazo by’abatuye muri ghetto, yavuze ko amaze igihe kinini atabonana na Perezida Museveni nubwo afite inshingano nyinshi.
Yavuze ko amasezerano yari yagiranye na Perezida harimo amasezerano atarashyirwa mu bikorwa, bituma yumva ko yibagiranye kandi ababaye.
Yasabye Eddy Kenzo na Bebe Cool, abo avuga ko bakiri hafi ya Perezida, kumufasha ku musabira mwanya wo guhura na we kugira ngo abashe ku mugezeho ibibazo bye ku giti cye.
Buchaman yanagaragaje ko amasezerano yari afitanye na Leta y’imyaka itanu zarangira umwaka utaha, kandi yemeje ko nibatagira icyo bamufasha, ashobora kwisunga uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yasoje agira ati: “Nasabye Perezida kongera umushahara wanjye urenze miliyoni ebyiri (Shs 2 million) no kunshakira imodoka, ariko ambwira ko ibyo nkora ari umurimo w’Imana.”






