Kampala, Uganda – Tariki ya 2 Gicurasi 2025 — Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, yatangaje ko inzego z’umutekano zashyize amakamera y’ubutasi inyuma y’ibiro bikuru by’ishyaka National Unity Platform (NUP) biherereye i Makerere-Kavule.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) ku wa 3 Gicurasi, Bobi Wine yavuze ko ayo makamera mashya yashyizwe ku munara wa telefoni uri inyuma y’ibiro byabo, kandi ngo zireba imbere mu nyubako bakoreramo.
“Ubutegetsi bw’abagizi ba nabi bushyize amakamera mashya y’ubutasi kuri uyu munara wa telefoni uherereye inyuma y’ibiro byacu i Makerere-Kavule. Aya makamera areba imbere mu biro byacu,” ni ko Bobi Wine yabitangaje.
Kyagulanyi yavuze ko ayo makamera mashya yiyongereye ku yandi yashyizwe ahantu hatandukanye hakoreshwa n’ishyaka rye mu bikorwa bya politiki, harimo imihanda ijya iwe i Magere, Ishuri ry’ubuyobozi riherereye i Kamwokya, One Love Beach Busabala, ndetse n’imihanda ijya ku cyicaro cya NUP i Kavule.

Yagize ati:
“Hari amakamera ku mihanda yose ijya aho ntuye i Magere, ku ishuri ryacu ryigisha abayobozi i Kamwokya, ku mucanga wa One Love Beach Busabala, no ku mihanda ijya ku biro byacu i Kavule. Ibi byose biri mu mugambi wo kudukurikirana umunsi ku wundi.”



Bobi Wine yanavuze ko uretse ayo makamara, hari n’abantu boherezwa n’inzego z’umutekano bamukurikirana kugira ngo bamenye abantu ahura nabo, aho ajya ndetse n’ibiganiro agirana kuri telefone.
“Bashaka kumenya abantu bansura, abo duhura, aho njya, n’ibiganiro ngirana n’abandi.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa byose abifata nk’ikimenyetso cy’ubwoba n’intege nke z’ubutegetsi, aho kuba ikimenyetso cy’imbaraga.
“Ibi ni ikimenyetso cy’intege nke. Bazi ko bakoze ibyaha byinshi ku baturage, none babayeho mu bwoba bukabije. Batinya ibikorwa byacu kugeza n’aho bashyiraho uburyo bwo kutugenzura amasaha 24 kuri 24. Ariko dukomeze guharanira ukuri. Tuzatsinda.”
Ku munsi nk’uwo, tariki ya 2 Gicurasi, igisirikare cyateye ku cyicaro gikuru cya NUP, gusa kugeza ubu nta tangazo ryatanzwe n’inzego z’umutekano ku byabaye cyangwa ku byo bashakaga.